Jose Mourinho yasabye ko icyicaro gikuru cya VAR kizanwa muri Afurika


Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko ibyemezo bya VAR mu gikombe cy’Afurika cya 2023 bitaranzwe no gutonesha amakipe akize cyangwa azwi cyane nk’uko bigenda i Burayi, anasaba ko icyicaro gikuru cya VAR gikwiye kuba muri Afurika.

Ati: “Narebye AFCON kuruta umupira w’uburayi. Barimo kutwigisha gusa kuba inyangamugayo. Muri AFCON, VAR yakoreshejwe neza uko igomba gukoreshwa. Ntabwo bayikoresheje mu gufasha amakipe afite amafaranga menshi cyangwa amakipe azwi. Iyi niyo mpamvu wabonye ibyiza muri buri kipe. Kubera ko bazi ko VAR itahawe akazi inyuma y’amarido inyuma ari iy’abantu bose.”

Mourinho yakomeje agira ati: “Bumvaga n’abakinnyi babo igihe umusifuzi yibeshye ikintu akajya kugenzura. I Burayi iyo njye nk’umutoza cyangwa umukinnyi nsabye umusifuzi kujya kureba ikintu, ni ikarita itukura kubikora. Icyicaro gikuru cya VAR gikwiye kuba muri CAF. ”

Imisifurire mu gikombe cya Afurika cyasojwe kuri iki cyumweru muri Cote d’Ivoire yashimwe na benshi, by’umwihariko uko abakinnyi batezwe amatwi ndetse n’ibihano bikaba bike.

Igikombe cya Afurika 2023 kizibukirwa ku mpinduka zikomeye zabayemo ubwo amakipe yitwa ko ari ibigugu yasezererwaga rugikubita hagasigaramo amazina adakomeye cyane.

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME ERIC 

IZINDI NKURU

Leave a Comment

Verified by MonsterInsights