Umuhango wo guherekeza Nyakwigendera Rtd CSP witabiriwe n’abantu benshi


Kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeli 2018, nibwo yasezeweho bwa nyuma mu rusengero, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Akaba ari umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye kandi benshi barimo abo bakoranye, inshuti ze n’abo mu miryango ye. Nyakwigendera Gashagaza wari ufite imyaka 53 hari hashize imyaka 2 asezerewe muri Polisi y’Igihugu ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police “CSP”, ubu akaba yakoraga mu Nkeragutabara. Yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeli 2018, aho yasanzwe mu modoka yishwe mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeli mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Nyakwigendera Rtd CSP Hubert Gashagaza

Mu buhamya bwatangiwe mu Rusengero rw’Abadiventisiti haba ku bana be, umugore we, abavandimwe be ndetse n’inshuti ze, hagarutswe ku buzima bwamuranze, uko yabanaga n’abandi neza ndetse akitangira akazi n’igihugu.

Umuryango wa Nyakwigendera Rtd CSP mu muhango wo kumusezera

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Mbabazi Modeste, yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko yaba yarishwe n’abagizi ba nabi. Ati “Amakuru ni uko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo”.

Mu muhango wo guherekeza Nyakwigendera Rtd CSP Gashagaza Hubert

Uyu muvugizi wa RIB akaba yemeje ko kugeza ubu, abantu babiri mu bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera Rtd CSP Hubert Gashagaza batawe muri yombi.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment