Rusizi: Ubuyobozi bwihaye imyaka 3 yo kuvana abaturage ibihumbi 24 mu bukene


Nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023, Leta y’u Rwanda yakuyeho gahunda yo gufasha abaturage hagendewe ku byiciro by’ubudehe nyuma yo gutahura ko iyi gahunda ituma hari abakoresha nabi inkunga bahabwa kugira ngo bazakomeze bafashwe, ntibyabujije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwihaye intego yo gufasha abaturage bakennye ibihumbi 24 kugira ngo babashe kwivana mu bukene mu gihe kitarenze imyaka itatu.

Iyi gahunda yasimbujwe gahunda yo gufasha umuturage kwifasha, aho umuturage uhabwa ubufasha asabwa gushyiraho ake kugira ngo ave mu bukene abigizemo uruhare.

Mu karere ka Rusizi abo Leta igenera ubufasha bavuye ku bihumbi 53 bagera kuri 2000, abasigaye bazajya bafashwa kubona akazi kugira ngo bivane mu bukene babigezemo uruhare.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiga, yavuze ko muri aka karere babaruye abaturage ibihumbi 24 bagiye gufashwa kuva mu bukene.

Ati “Muri rusange usanga dufite nk’ibihumbi 24 twumva ko mu myaka itatu byaba bikuye mu bukene binyuze muri gahunda nshya y’Akarere twise Dukire tubigizemo uruhare.”

Muri gahunda ya Dukire tubigizemo uruhare, abaturage boroherezwa kubona akazi, aho nko mu kka Rusizi hari umushinga wo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi umaze guha akazi abagera kuri 8000 kandi bikaba Biteganyijwe ko uzarangira abagera kuri 15000 bakabonye.

Mu bindi biteganyije muri gahunda yo kuvana abatuye akarere ka Rusizi mu bukene ni uguha ifumbire n’ishwagara abatuye mu bice bibona umusaruro muke w’ubuhinzi biturutse ku kibazo cy’ubusharire bw’ubutaka ndetse na gahunda yo guha abaturage amafaranga yo gukora imishinga yo kubavana mu bukene izwi nka ‘give directly’.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment