Imibare yatangajwe ivuye mu ikusanyabiterezo ritandukanye kuri iki Cyumweru, igaragaza ko benshi mu baturage b’u Bwongereza mu myaka itatu ishize bivanye muri EU mu buryo bwuzuye, itazanye impinduka bari biteze.
Mu babajijwe, 54% bagaragaje ko kwivana muri EU byagize ingaruka mbi cyane ku bukungu bw’u Bwongereza mu gihe abemeza ko byabaye byiza ari 13%.
Mu babajijwe kandi 53% bavuze ko kwivana muri EU byagabanyije imbaraga z’u Bwongereza bwo kubasha kugenzura abinjira ku mipaka yabwo mu gihe 57% bavuga ko byagabanyije ububasha bari bafite mbere bwo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa byakorewe i Burayi.
Mu gihe ibiciro bikomeje kwiyongera ku masoko y’u Bwongereza, 63% by’ababajijwe bavuze ko byagizwemo uruhare no kuba igihugu cyabo cyarivanye muri EU.
Abakoze iryo kusanyabitekerezo bavuga ko uko kutishimira kuva muri EU byagizwemo uruhare na Guverinoma itarabashije gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyaga abaturage ubwo u Bwongereza bwatoraga kwivana muri EU mu matora yabaye mu 2016.
Abongereza bangana na 52% nibo batoye icyo gihe bagaragaza ko bashaka ko igihugu cyabo kiva muri EU. Byasabye gutegereza kugeza muri Mutarama 2020 ngo icyo gihugu kive burundu muri uwo muryango.
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric