Abatuye Umujyi wa Kigali baraburirwa mu kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka


Mu kiganiro n’Abanyamakuru,Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye kwidagadura ariko ntibarenze urugero ngo bigere ubwo babangamira abandi.

Ibi abayobozi b’Umujyi wa Kigali babigarutseho bakomoza ku myifatire ikwiye kuranga abatuye Umujyi muri iyi minsi mikuru cyane ko abantu baherutse gukomorerwa kujya bidagadura bakageza mu gitondo muri wikendi.

Meya mushya w’Umujyi wa Kigali,Dusengiyumva Samuel yavuze ko abazagira ibihe byo kwidagadura muri iyi minsi mikuru bakwiye kuzirikana ko bafite abo baturanye na bo badakwiye kubabangamira.

Ati “Uretse no mu gihe cy’iminsi mikuru, abanyamategeko baravuga ngo aho uburenganzira bwawe burangirira niho ubwa mugenzi wawe butangirira. Umuturage akaba afite umwana we uri mu rugo ukeneye gusinzira, umuturanyi we akaba afite ibirori.”

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Mukazayire Nelly, nawe yavuze ko bafashe ingamba zo koroshya gahunda z’ubucuruzi n’indi myidagaduro kugira ngo abantu bishime muri ibi bihe ariko ibyemezo bifatwa bitagamije gufunga ubucuruzi.

Ati “Ntabwo kiriya cyemezo Guverinoma yafashe ari icyo kugira ngo ubucuruzi buhagarare cyangwa se abantu ntibongere gukora ahubwo harimo ko hakwiye kugira imikorere kugira ngo turusheho kugira umusaruro. Ni ngombwa ko mu byo dukora cyane nko mu myidagaduro,umuntu agira igihe ajya kuruhuka.Kugira ngo n’umunsi ukurikiraho abashe kuba yatanga uwo musaruro.”

Umujyi wa Kigali wijeje abawutuye ko kugira ngo iminsi mikuru izabashe kugenda neza, hazibandwa ku gufasha abaturage mu kuborohereza mu bijyanye n’ingendo, gukora ubugenzuzi ku masoko kugira ngo hatazabaho kuzamura ibiciro n’ibindi.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment