Nyuma yo kuvugwaho byinshi, DJ Dizzo yongeye kuremba


Kuva ku wa 27 Ugushyingo 2023, DJ Dizzo ari mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kongera kugira ibibazo by’ubuzima. arembejwe n’uburwayi bwa kanseri bwongeye kumushyira hasi, agahamya ko akeneye amasengesho y’abantu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, DJ Dizzo yavuze ko kugeza ubu ari kongererwa amaraso ariko anavomwa amazi mu bihaha. Agira n’icyo asaba abanyarwanda banyuranye batasibye kumuba hafi.

Ati “Ikintu nasaba Abanyarwanda ni uko bafata akanya bakansengera atari njye gusa ahubwo basengere buri wese urwaye kanseri, njye nubwo amezi atatu ariyo nari nahawe akarenga ku buntu bw’Imana, Satani aracyakomeza imigambi yayo, icyakora ubu Imana niyo gusa yamfasha, ntabwo norohewe.”

Inkuru ya Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo ni imwe mu zimaze iminsi zigarukwaho nyuma y’uko uyu musore ahuye n’uburwayi bwa kanseri bwatumye aremba ndetse amenyeshwa n’abaganga ko asigaje igihe gito cyo kubaho.

DJ Dizzo yasabye ko niba asigaje igihe gito yafashwa kugera i Kigali akaba ariho arwarira yanitaba Imana akagwa ku butaka yavukiyeho. Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, kugeza ubu arashima Imana ko agihumeka umwuka w’abazima.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment