Umugati wa Rayon Sports “Gikundiro Bread” wamuritswe ku mugaragaro


Kuri uyu wa Mbere,tariki 4 Ukuboza 2023, ku biro bya Rayon Sports habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports wiswe ‘Gikundiro Bread’. Ni umugati uri mu bwoko burindwi butandukanye.

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa n’uruganda rwa WOMEN’S BAKERY company rusanzwe rukora imigati n’ibindi nkabyo.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick asobanura uko Gikundiro Bread izaba izagura,yavuze ko Umugati wa make uzagura 1000 Frw, mu gihe uwa menshi ari 2000 Frw.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasobanuye impamvu bagize igitekerezo cyo gutangira kugurisha umugati.

Ati “Twasinyanye n’umufatanyabikorwa (Women’s Bakery) kugira ngo dushake uko Rayon Sports yakwitunga, bityo tuza gutekereza umushinga ugendanye n’umugati kuko Abanyarwanda benshi barawurya.

Umuntu wese usanzwe ukora ibijyanye n’imigati atwegere kuko birafunguye guhera ku wa Kabiri, tariki 5 Ukuboza 2023. Turahera muri Kigali ariko intego ni ukuzagera mu gihugu hose.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle,yakomeje avuga ko intego ye n’abo bakorana ari ugukomeza ikipe mu bushobozi.Ati“Ntabwo twaje muri Rayon Sports muri ‘betting’ cyangwa kwiba udufaranga no gushaka icyubahiro. Ahubwo ni ugushaka uko ikipe ibaho kandi ikomeye itsinda igahesha ishema igihugu.”

Amoko arindwi (7) y’umugati azatangira gucuruzwa guhera kuri uyu wa Kabiri Tariki 5 Ukuboza 2023 arimo:

Gikundiro White salt Bread, Gikundiro Brown salt Bread, Gikundiro Pain Vein Bread, Gikundiro Family Milk Bread, Gikundiro Family Brown Bread, Gikundiro Pen Sandwich Bread na Gikundiro Baguette Bread.

Biteganyijwe ko iyi migati izajya ikorerwa mu Mujyi wa Kigali ariko ikazajya isakazwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment