Impamvu muzi y’uburwayi bwo mutwe mu rubyiruko n’ibimenyetso mpuruza k’uwafashwe


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryerekana uburemere bwo gukoresha inzoga ku rubyiruko, aho abarenga miliyoni 155 bafite imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 19 ari bo bazifata ku isi hose. Iyi myitwarire igaragara no mu bihugu bya Afurika, aho kunywa inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge byabaye ibibazo by’ubuzima mu rubyiruko.

Bahishuye ibiri ku isonga mu guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko

Binama Jessica Nyakessa, umunyeshuri muri kaminuza ya “Kepler college” akaba mu rugaga rw’abanyeshuri bishyize hamwe bagamije guteza imbere ubuzima bwo mutwe, ati: “Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, kunywa inzoga cyane n’ibindi biyobyabwenge ni ibintu byiganje cyane mu rubyiruko hamwe n’agahinda gakabije, aho uwo bibaho yumva ari ubuzima busanzwe kandi mu by’ukuri ari ubuzima bwo mu mutwe bwahungabanye.”

Binama Jessica Nyakessa atangaza ibiza ku isonga mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko (Foto: Nkusi Diane)

Akomeza atangaza ko ihuriro ryabo biyemeje kwigisha bagenzi babo ko kwita ku buzima bwo mutwe ari ingenzi, ntibumve ko bagomba kubiharira urwaye mu mutwe utoragura amashashi mu muhanda.

Mutesi Josephine, umunyeshuri muri kaminuza ya “ALU”, atangaza ko nk’urubyiruko hari ibyo bajyamo byangiza ubuzima bwabo bwo mu mutwe kandi bakumva ari ubuzima busanzwe.

Mutesi Josephine atangaza ko imbuga nkoranyambaga ari imwe mu ntandaro y’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko (Foto: N.Nkusi Diane)

Ati: “Imbuga nkoranyambuga zangiza cyane ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko kuko usanga n’umukene akora uko ashoboye agatunga terefone, ibi rero hari abo bishora mu ihungabana aho aba yabonye bagenzi be baramusize bikamuviramo agahinda gakabije, agahungabana, bakahigira kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge kandi batabikunze ahubwo yigana ibyo abona bigezweho, bakigiraho ubusambanyi, n’ibindi”.

Ingamba zafashwe mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe by’umwihariko mu rubyiruko

Umuyobozi wa “Solid Minds”, Samuel Munderere atangaza ko bari gukora ubukangurambaga bwizewemo kurwanya ibiyobyabwenge n’imbuga nkoranyambaga n’ibindi byose byatera ihungabana mu buzima bwo mu mutwe mu rubyiruko.

Umuyobozi wa “Solid Minds”, Samuel Munderere atangaza ingamba zafashwe mu kurwanya uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko (Foto: Nkusi Diane)

Ati: “Tugamije gufasha urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bishobora kubagira imbata harimo imbunga nkoranyambaga, tubakangurira gufatanya hagati yabo, igihe babonye mugenzi wabo wagize ibibazo by’ubuzima bwo mutwe cyangwa afite ibyamubase bakamugira inama yo kubivamo byaba ngombwa bakamufasha kugana serivise zita ku buzima bwo mu mutwe.”

Ukuriye ishami rirwanya ibiyobyabwenge mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima “RBC,  Ndacyayisenga Dynamo atangaza ko 61% by’abatuye u Rwanda ari urubyiruko, kandi rufite imbaraga zagira ibyo zihindura byinshi yaba ku buzima bwo mu mutwe n’ubundi buzima bw’igihugu muri rusange.

Ndacyayisenga Dynamo atangaza ko urubyriruko rufite imbaraga zagira ibyo zihindura byinshi ku buzima bwo mu mutwe (Foto Nkusi Diane)

Yakomeje atangaza ko urubyiruko runafite umwihariko rwo kuba rwagira ibibazo by’ubuzima bwo mutwe bitandukanye biturutse ku myitwarire ndetse n’imbaraga zabo nazo zidakoreshejwe neza zavamo ibibazo byo mu mutwe.

Yagize ati: “Niyo mpamvu rwifashishijwe rutanga umusaruro mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kwibungabunga no kwita kuri mugenzi we umwegereye ndetse no kumenya ibimenyetso by’ibanze ku uwagize ibibazo cyangwa uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe.”

Impuguke iti: “Imibare y’abagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko iteye impungenge”

Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima bwo mutwe, Dr Sezibera Vincent atangaza ko imibare y’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ijyenda yiyongera, bikaba bitera impungenge cyane cyane mu rubyiruko, kuko hari amahirwe y’ubuzima atakariramo ku buryo ejo hazaza habo baba ari abantu bakuru bafite imbaraga babura.

Dr Sezibera akomeza atangaza ko ibi bireberwa mu ndererwamo z’ubushakashatsi, haba izo kwa muganga, abaganira n’urubyiruko ndetse n’abantu bakuru.

Dr Sezibera atangaza impamvu z’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko (Foto: Nkusi Diane)

Ati: “Hari urusobe rw’impamvu zirenze imwe, ariko hakabaho iba nyirabayazana harimo kwigana bagenzi babo bakabigerageza, kandi bigaragara ko iyo bagerageje bakabimenyera, kuzabyikuramo biba ikibazo. Ikindi ni uko hari urubyiruko rufite ibibazo bitandukanye birebana n’ubuzima bwo mu mutwe harimo kwiheba, kumva ahangayitse, kunanirwa n’ubuzima bwa kinyeshuri akumva araremerewe ku mutima akibeshya ko nanywa inzoga cyangwa ikiyobyabwenge bituma aruhuka ku mutima, ahubwo ibibazo byikuba kabiri. Indi mpamvu ni iyo mu muryango iterwa n’uko ababyeyi babanye, ntibite ku bana, umwana akabura urukundo rw’ababyeyi bigatuma yiheba agahangayika, bikamushora mu kwitabaza ibiyobyabwenge.”

Inama ku rubyiruko

Dr Sezibera agira inama urubyiruko ko rugomba kumenya uburyo bwo gukemura ikibazo atari ukwiyahuza ibiyobyabwenge, inzoga cyangwa gutwarwa n’ikoranabuhanga kuko nabyo bimutera ibindi bibazo.

Ati: “Niba umuntu afite ikiremereye ku mutima nagishe inama, yitabaze kwa muganga bita ku buzima bwo mu mutwe. Ikindi ababyeyi bigenzure barebe uko babayeho mu ngo zabo kuko biri guteza abana ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

Ibyaburira umubyeyi ko umwana we yagize ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe

Dr Sezibera atangaza ko ugaragaje ibimenyetso bikurikira yaba yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe: Kwitwara bidasanzwe, kunyuranya n’amarangamutima, kubona umuntu yijimye iminsi yose wamubaza ntabashe kukubwira icyamubayeho, kutiyitaho, kutitabira ibyamushimishaga, kutagira amahoro muri we, gutinyuka ibyo atatinyukaga.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikigo cy’ubuzima cya Kigali, bwasuzumye urugero rw’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu Rwanda, ibisubizo byagaragaje ko 52.5% by’ababajijwe bakoresheje inzoga n’ibindi biyobyabwenge, 7.3% nibo bonyine bashoboye guhagarika kubikoresha, mu gihe 92.7% bakomeje kubikoresha.

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment