Yanze umushahara agenerwa nka perezida


Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Generali Brice Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, yatangaje ko atazigera afata umushahara agenerwa nka perezida muri iki gihe cyose cy’inzibacyho.

Nguema yavuze ko amafaranga yari kuzahebwa azajya mu bikorwa byo gufasha abaturage. Mu gihe we azakomeza gufata umushahara yarasanzwe afata nk’ukuriye Umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Itaganzo ryasohotse nijoro ku wa gatatu rigasomwa n’umuvugizi w’ubu butegetsi, rivuga ko Jenerali Nguema yafashe uyu mwanzuro kubera ko “azi ibibazo byihutirwa igihugu kirimo mu mibereho n’ibyo abaturage benshi ba Gabon bifuza”.

Colonel Ulrich Manfoumbi ati: “Uko bukeye nuko bwije niko CTRI (Comité pour la Transition et la Restauration des Institutions) imenya uko ibintu byifashe nabi mu gihugu,cyane cyane mu kigega cy’igihugu”.

Nyuma yo guhirika Perezida Ali Bongo, Gen Brice Oligui Nguema yarateruwe ashyirwa hejuru n’abasirikare be mu mihanda baririmba intsinzi, bagira bati “Oligui, président! Oligui, président!”.

Uyu mujenerali w’imyaka 48, n’umugabo w’abantu urebye uko yishimiwe n’abasirikare, ariko kuri benshi, ni umutegetsi batari biteze.

Mu myaka itanu gusa ishize, yasaga n’uwibagiranye muri rubanda ya Gabon, hari nyuma y’imyaka 10 aba hanze y’igihugu, nyuma yo kuvanwa mu bantu ba hafi bo mu muryango wa Bongo kugeza kuwa gatatu wari umaze imyaka 56 utegeka Gabon.

Nguema agarutse, mu buryo bucecetse yazamutse mu mapeti ya gisirikare. Hano yitaye cyane ku kazi ko gusigasira no kurengera ubutegetsi bwa Perezida Bongo.

Uyu mugabo yavukiye mu ntara ya Haut-Ogooué. Ahantu umuryango wa Bongo ukomoka ndetse bamwe bavuga ko Gen Nguema ari mubyara wa Bongo.

Gen Nguema yateye ikirenge mu cya se ajya mu gisirikare. Akiri muto cyane yahise ajya mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, abanje kwitoreza mu ishuri rikomeye rya Maroc, Meknes Royal Military Academy.

Uyu musirikare yahise akundwa cyane n’abakuru b’ingabo maze ahita aba somambike w’uwari perezida icyo gihe Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

Bivugwa ko Nguema wari ukiri mutoya rwose yari uwa hafi cyane ya Omar Bongo – yaramukoreye kugeza apfuye mu 2009.

Edwige Sorgho-Depagne umusesenguzi wa politiki ukora mu kigo Amber Advisers yabwiye BBC ati: “Ni umuntu utari witezwe [kuyobora Gabon] iki gihe.

“Mu myaka ya 2000, yamaze imyaka runaka hanze y’igihugu…yasaga n’uwibagiranye.”

Ubwo Ali Bongo yajyaga ku butegetsi asimbuye se mu 2009, Nguema yirukanwe mu kazi ke. Atangira icyo ibinyamakuru byo mu gihugu byitaga “ubuhungiro”, akora hafi imyaka10 nka attaché muri ambasade za Gabon muri Maroc na Senegal.

Uyu mugabo yongeye kuboneka muri politike ya Gabon mu 2018, ubwo yasimburaga umuvandimwe (kuri se) wa Perezida Bongo ku mwanya w’ukuriye ubutasi mu ngabo zirinda perezida.

Amaze amezi atandatu gusa muri ako kazi, Gen Nguema yahise azamurwa agirwa umukuru w’uyu mutwe urinda perezida. Yatangije ivugurura rigamije imikorere myiza y’uyu mutwe mu nshingano ze z’ibanze: gusigasira ubutegetsi.

Umwe mu bakoranye nawe bya hafi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uyu mujenerali ari “umugabo ukunda ubwumvikane, utajya impaka, wumva buri wese agashaka aho abantu bahurira”.

Nyuma gato yo guhabwa ziriya nshingano, Gen Nguema yatangije ‘operation’ yiswe “ibiganza byera”, yari igamije kurwanya gusahura umutungo wa leta.

Gusa nawe ubwe yigeze gushinjwa kwigwizaho umutugo wa leta.

Iperereza ryo mu 2020, ryakozwe n’ikigo cyo muri Amerika kirwanya ruswa OCCRP, rivuga ko Gen Brice Nguema n’umuryango wa Bongo baguze imitungo ihenze cyane muri Amerika bakoresheje imari ya leta.

Bivugwa ko Nguema ubwe yakoresheje miliyoni imwe y’amadolari agura yo imitungo itatu itimukanwa.

Hari icyo Nguema yavuze kuri iyi raporo? Yagize ati: “Ntekereza ko haba mu Bufaransa cyangwa muri Amerika, ubuzima bwite ni ubuzima bwite kandi bugomba kubahwa.”

Mu mezi atageze ku munani ashize, ibiro ntaramakuru bya leta ya Gabon byatangaje ko Gen Nguema, n’abandi bagaba b’ingabo batatu, bashimangiye ubudahemuka bwabo ku butegetsi bwa Bongo, bwari bumaze imyaka 14.

Hashize amasaha gusa Ali Bongo atangajwe nk’uwatsinze amatora atavugwaho rumwe, igisirikare cyahise gitangaza ko gisheshe ibyayavuyemo kandi gifashe ubutegetsi.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment