Rwanda: Abibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije kurusha abandi


Mu mwaka wa 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” cyakoze ubushakashatsi bwerekanye ko 11,9% by’abanyarwanda bafite indwara y’agahinda gakabije, ari nayo iviramo abayirwaye kwiyahura. Iki kibazo kikaba kirushaho gukaza umurego mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho iyi ndwara yikubye inshuro eshatu.

Bamwe mu barokotse batangaza ikihishe inyuma yo kwibasirwa n’iyi ndwara y’agahinda gakabije

Munyankore Jean Baptiste, warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu karere ka Bugesera, atangaza ko yagize ikibazo cy’agahinda gakabije n’ihungabana, intandaro ya byose akaba ari ari amateka y’ibyamuyeho.

Ati: “Kuva Jenoside yakorewe abatutsi yarangira nagize agahinda gakabije, ubuzima bumbera bubi biturutse ku gupfusha abana, abavandimwe, ababyeyi, ngasigara ndi umwe, hakiyongeraho no guhura n’ibibazo byinshi ntakagombye kugira iyo batanyicira abanjye. Ibi byose nibyo byanshoye mu ndwara y’ agahinda gakabije”.

Munyankore atangaza ko iki kibazo cy’agahinda gakabije agihuriyeho n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi banyuranye, akaba asaba uwakumva wese yaribasiwe n’iyi ndwara ko yakwihutira kujya kwa muganga, ngo kuko nawe ataragana ikigo cy’isanamitima “Centre Aheza” giherereye mu karere ka Bugesera, gikurikirana ubuzima bwe bwo mu mutwe, nawe ubuzima bwe bwari mu kaga, akaba yemeza ko kuri ubu atari kuba akiriho iyo ativuza.

Undi ni Kayigire warokoyeye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri Ntarama, mu karere ka Bugesera, atangaza ko ubuzima bushaririye yanyuzemo yaba mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yaho bwamushoye mu guhorana agahinda gakabije.

Ati: “Nkitangira kwibasirwa n’iyi ndwara y’agahinda gakabije, nagize imyitwarire yatumaga abantu bagendera kure, uwo negereye akampunga, ibi bigatuma ndushaho kuganzwa n’agahinda gakabije. Ariko nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga ndetse n’abahanga mu isanamitima hano mu kigo Aheza, ubuzima bwaragarutse ndetse n’abampungaga ntibakibikora kuko nabo babona ko nagarutse mu buzima bwiza.”

Rbc iti: “Ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ryarikubye….

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, Dr. Ndacyayisenga   Dynamo atangaza ko ibibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari ikibazo gihangayijishije u Rwanda, by’umwihariko ihungabane rishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ryikubye inshuro enye rivuye kuri 3,6%, kuri ubu rikaba rigeze kuri 27% by’abanyarwanda bose.

Indwara y’agahinda gakabije ishobora gutuma umuntu yiyahura mu gihe ititaweho ngo ikurikiranwe. Ubwiyahuzi buza ku mwanya wa kabiri mu mpamvu zitera impfu nyinshi ku isi aho abantu bagera ku bihumbi 800 biyahura buri mwaka. Nibura 90% by’abiyahura baba bafite indwara zo mu mutwe; muri bo 60% baba bafite agahinda gakabije.

Iyi ndwara y’agahinda gakabije ibarirwa mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje gufata indi ntera, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, gitangaza ko mu Rwanda umuntu 1 muri 5 aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

 

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment