Gisagara-Mugombwa: Zimwe mu mpamvu muzi zishora urubyiruko mu biyobyabwenge


Mugombwa umwe mu mirenge igize akarere ka Gisagara ubushakashatsi bwerekanye ko kari ku mwanya wa gatatu mu kugira abakoresha ibiyobyabwenge benshi biganjemo urubyiruko, rwo rukaba rugaragaza impamvu nyamukuru irushora mu biyobyabwenge, nubwo rwemeza ko rubikora ruzi ingaruka zabyo.

Ukigera mu isantire ya Mugombwa, uhabona Paruwase, ibigo by’amashuri, ikigo nderabuzima ibi byose bikikijwe n’utubari, butike hafi y’aho hakaba haherereye inkambi ya Mugombwa. Uhasanga urujya n’uruza rw’abantu muri bo higanjemo urubyiruko rutanatinya gutangaza ko rukoresha ibiyobyabwenge. Bamwe bati “Ibibazo biba byaraturenze”, abandi bati “Ubuyobozi nabwo buba bwarangaye”.

Urubyiruko ruti: “Tubinywa tutabikunze

Ubwo ikinyamakuru umuringanews.com cyageraga mu isantire ya Mugombwa, hari urubyiruko runyuranye harimo n’uruturuka mu Nkambi rugira ruti:

Impamvu ituma umuntu anywa izi nzoga z’inkorano, ni ukubura icyo umuntu akora, waguma mu rugo ababyeyi bakagushyira ku rutoto ko wabaruhije bakurihira amashuri ariko ntacyo ubamariye. Iyo inshyuro zikurenze urazamuka ukiyizira hano mu isantire, ugahura n’urugangano, inzoga iba igura amafaranga 200 ntiyatunanira turi abasore nka 4, turaterateranya umuntu agataha yibagiwe ibibazo bye.”

Akomeza atangaza ko nubwo bakoresha izi nzoga z’inkorano bazi ingaruka zazo kuko bamwe muri bagenzi babo zabaheheje mu nzu, harimo n’abakurijemo no guhinduka nk’abatuzuye mu mutwe, abandi bafunzwe kubera urugomo no kwiba.

Undi yagize ati “Hariya mu nkambi ibiyoga by’ibikorano nibyo bidutunze cyane cyane urubyiruko, ziba zigura make, abenshi muri twe turiga ariko nta kazi tubona, abandi bavuye mu ishuri kubera imibereho. Ibi byose rero bidushora mu kujya mu bigare aho dusangira ziriya nzoga, hari n’abanywa ibitabi uretse ko nubwo bimeze bitya, abakobwa tuzisangira nibo baterwa inda zitateganyijwe, n’abasore abenshi muri twe usanga duhorana amakimbirane n’ababyeyi.”

Urubyiruko runyuranye rwagiye ruhuriza ku kuba bishora mu biyobyabwenge bitewe no kubura uko bagira biturutse ku bushomeri, ubukene, ikigare ariko bakaba banatunga agatoki inzego zimwe na zimwe z’ibanze zikingira ikibaba abakora ziriya nzoga z’inkorano zigashyirwa no ku isoko.

RBC iti: “Urubyiruko rurugarijwe…

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Iyamuremye Jean Damascene atangaza ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bihangayishije mu byangiza ubuzima bwo mutwe by’umwihariko mu rubyiruko.

Ati “Usanga hafi icya kabiri cy’urubyiruko rw’u Rwanda batubwiye ko banyweye inzoga, harimo 8% bakoresheje ibindi biyobyabwenge baramaze no kuba imbata zabyo, Iwawa ubungubu dufite hafi 4000 by’abariyo hafi 95 % bariyo ni ababa barafashwe bakoresha ibiyobyabwenge kandi abenshi ni urubyiruko.

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko bari mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, akaba anakangurira abafite ikibazo cyo kwikura ku biyobyabwenge byarabagize imbata, ko bagana ibigo bihari bahereye ku bigo nderabuzima biri mu gihugu hose ndetse n’ikigo cyihariye kiri Huye gifasha abantu bafite uburwayi bukomeye bushingiye ku biyobyabwenge harimo inzoga n’itabi.

Ubuyobozi buti: “Nta rwitwazo…

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, atangaza ko hakiri ikibazo cy’abanyarwanda bagikoresha ibiyobyabwenge biganje mu rubyiruko, urwitwazo rukaba ari ukubura akazi, kubura amashuri.

Ati “Urubyiruko nta rwitwazo rufite rwo kwishora mu biyobyabwenge ahubwo rugomba gukura amaboko mu mufuka rugakora.”

Akomeza agira ati “Abahanga babivuze neza ngo umugati wera uturuka mu biganza byanduye, ni ukuvuga ko urubyiruko rutagomba kugira akazi rusuzugura, bagafata amahirwe ahari aho batuye, mu mirenge yabo tugafatanya gushaka akazi ariko niyo kataboneka ibibyabwenge bikwica kurutaho, ntago ari igisubizo cy’ubushomeri.”

Imibare igaragaza ko urubyiruko rwugarijwe n’ibiyobyabwenge

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko mu bafite hagati y’imyaka 14 na 35, muri bo 52% bafashe rimwe cyangwa kenshi ibiyobyabwenge bitandukanye.

Imibare igaragazwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera biherereye mu karere ka Gasabo, yerekana ko abahivurije batewe ibibazo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bari 994 muri 2010, baba 1432 muri 2015, muri 2016 babaye 2804 naho muri 2017 bagabanukaho gato baba 1960.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka 2018 bwagaragaje ko 1,2% ari iby’abanyarwanda bari hagati y’imyaka 24-65 bari bafite uburwayi bwo gukoresha inzoga nyinshi, 0,3% bari bafite ikibazo cy’uburwayi buterwa no gukoresha ibiyobyabwenge

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwagaragaje ko urubyiruko rungana na 52,4% by’ababajijwe bakoresha ikiyobyabwenge kimwe, 7.4% muri bo bamaze kuba imbata z’inzoga, 4,8% babaye imbata z’itabi, 2,54% babaye imbata z’urumogi.

Leta ntiyicaye

Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ku bufatanye n’inzego zinyuranye tariki 26 Kamena 2023 bizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge wabereye mu murenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, uyu munsi ukaba warizihijwe hanasozwa ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bwatangijwe ku itariki 8 Kamena 2023 mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali aho intero ari imwe igira iti “IKUNDE! Gukoresha ibiyobyabwenge byangiza ubuzima. BYIRINDE!”

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment