Musanze: Kwinangira kwa bamwe ntibyahungabanyije ingamba zo guhashya Covid-19


Covid-19 ni icyorezo cyahangayikishije isi yose n’u Rwanda rudasigaye, hafatwa ingamba zinyuranye zo guhangana nayo, muri zo hazamo na gahunda yo gukingira, aho kuri ubu yagejejwe no mu bana bato kuva ku myaka 5 kugeza kuri 11.

Ni muri urwo rwego abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, banyarukiye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Gashaki, mu kagali ka Mbwe, mu mudugudu wa Ngambi, mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA rufite abanyeshuri 1273, mu rwego rwo kumenya uko iki gikorwa cyo gukingira abana covid-19 gihagaze nk’imwe mu ngamba yo guhangana no guhashya Covid-19, bigaragara ko iki gikorwa gikomeje kwitabirwa nubwo hatangazwa ko habanje kubaho kwinangira ku ruhande rw’ababyeyi.

Ntitwumva impamvu abana bagikingirwa Covid-19 kandi yaracitse

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze, mu mirenge inyuranye, bafite abana bari muri kiriya cyiciro cy’imyaka 5 kugeza kuri 11, batashatse ko amazina yabo atangazwa bagize bati:

Njye rwose nubwo nasinye ngo abana banjye babiri babakingire, kwari ukubura uko ngira kuko batubwiraga ko umubyeyi utazatanga uburenganzira, umwana we azirukanwa mu ishuri, ariko ku bwanjye ziriya nkingo ntizari ngombwa kuko bari bamaze kuvuga ko Covid-19 yacitse intege, itagihangayikishije isi.”

Mfite umwana w’imyaka 5 wiga mu kiburamwaka, ku ishuri bakimuha ifishi nuzuza kugira ngo bamukingire numvise umutima wanjye ukutse, mara icyumweru naramukuye mu ishuri kuko nazirikanaga amagambo bajyaga batubwira igihe Covid-19 yari imeze nabi ko abana bato itajya ibazahaza ariyo mpamvu nta nkingo bakeneye. Uku kwivuguruza no kuvuga ko Covid-19 itakiri icyorezo gihangayikishije isi byatumaga ntashaka gukingiza umwana wanjye, ariko igihe cyarageze nsanga aho kugira ngo azabure aho yiga yakingirwa ariko nanubu sindumva impamvu y’iri kingira rwose.”

Twahuye n’imbogamizi…

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michel NTARAMA, BIRIKUNZIRA Daniel, atangaza ko babanje guhura n’imbogamizi muri iyi gahunda yo gukingira abana bari hagati y’imyaka 5 na 11.

Yagize ati “Muri iki gikorwa cyo gukingira abana, tugitangira twagiye duhura no kwinangira kw’ababyeyi bamwe na bamwe, ariko byabaye ngombwa kubera iyi gahunda ko dutegura inama y’ababyeyi yaguye bose baraza, haza umukuru w’ikigo nderabuzima n’ubuyobozi bw’umurenge barabaganiriza, babasobanurira uko iyi gahunda yo gukira iteye, kugeza uyu munsi nta mubyeyi uranga ko dukingira umwana we.”

Hari abatarumva ibyiza by’inkingo

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Musanze cyagize uruhare mu kurwanya no guhashya covid-19, NDUWAYEZU Gilbert atangaza ko hari abatarumva ko bagomba kwikingiza ariko batarebera hari icyo bakora.

Ati “Kugira ngo dukureho ikibazo cy’abasigaye batarakingirwa, dutanga ibiganiro ku byiza byo gufata inkingo za COVID 19 nibura gatatu mu cyumweru, tugamije kuzamura imyumvire ya bamwe mu babyeyi bakererezaga abana babo guhabwa inkingo za covid-19 biturutse ku kudasobanukirwa neza iyi gahunda.”

Ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael NTARAMA, abana bagombaga gukingirwa mu cyiciro cy’imyaka 5 kugeza kuri 11 ni 315, bose barakingiwe hasigaye abana 90 batarageza igihe cyo guhabwa urukingo rwa 2 kuko haba hagomba gucamo iminsi 21 ku mwana.

Mu karere ka Musanze abana bari hagati yimyaka 5 na 11 bamaze gufata urukingo rwa mbere ni 62,666 bangana na 90.8% n’aho abamaze gufata urukingo rwa kabiri ni 45,632 bangana na 66.1%.

Mu karere ka Musanze abaturage bamaze gufata urukingo rwa mbere ni 386,094 bangana na 84.5%, abafashe urwa kabiri ni 336,864 bangana na 73.7%, abafashe urukingo rwa gatatu rwo gushimangira ni 178,372 bangana na 39.0% mu gihe abafashe urukingo rwa 4 ari 13,308 bangana na 2.9%.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment