Rwanda: Kugabanya igwingira ry’abana bikomeje kuba ihurizo, Leta iti “Twafashe ingamba”


Ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Rwanda kimaze igihe kivugwaho ndetse hagashyirwaho n’ingamba zo kukirwanya ariko kigakomeza kugaragara. Hari n’uduce kirushaho kwiyongera, nk’uko ubushakashatsi bwa gatandatu ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage “RDHS” bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Abaturage bagaragaza impamvu zibitera, ubuyobozi na bwo bugatangaza ingamba nshya.

Igwingira mu bana rigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Musanze, akarere kazwiho kweza cyane ibiribwa binyuranye ariko kakaba kamwe mu turere 5 igwingira mu bana ryiyongera aho kugabanuka, ababyeyi banyuranye bahuriza ku mpamvu zigwingiza abana.

Mukanyandekwe Christine, ateruye umwana w’amezi 9, atuye mu mudugudu wa Butorwa I, akagali ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze. Atangaza ko gutegura indyo yuzuye babisobanukiwe, ariko ko akenshi abana bagwingira ku mpamvu ebyiri: “Akenshi umwana agwingira biturutse ku kutabona indyo yuzuye. Ibi biterwa ahanini n’ubukene, ikindi ni ukurwara inzoka.”

Nyiramugisha Alliance, umubyeyi w’abana 2, utuye mu mudugudu wa Musingi, akagali ka Kagufi, umurenge wa Kinigi, agira ati “Wakonsa umwana icyuma ntube umushora mu mirire mibi? Akenshi abana bagira imirire mibi biturutse ku kutabaha indyo yuzuye n’ibyo umubyeyi amugaburiye akabimuhana umwanda cyangwa nyina arya nabi.”

Icyo kibazo ntabwo kizwi n’ababyeyi gusa, n’ubuyobozi buvuga ko bikizi kandi inzego zose ziri kugishakira umuti.

Ntabwo twicaye….

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier atangaza ko baticaye ndetse ko ku bufatanye n’inzego z’igihugu zinyuranye hari igikorwa mu kugabanya ku buryo bufatika igwingira mu bana.

Agira ati “Imibare tugifite mu karere ka Musanze iracyari hejuru. Duhereye ku bushakashatsi bwakozwe muri 2020 turacyari kuri 45,6%, ariko navuga ko urugendo n’ingamba tugenda dushyiramo bigenda bitugaragariza ko rigenda rigabanyuka, ariko riracyari hejuru ugendeye ku cyerekezo leta yihaye ko muri 2024 twagombye kuba tugeze kuri 19% tugabanya igwingira ry’abana, ndetse n’izindi gahunda zo kugabanya imirire mibi.”

Uyu muyobozi atangaza ko bamenye ipfundo ry’ikibazo ahubwo bahagurukiye ubukangurambaga bukomatanyije bizeyeho kuzagira uruhare mu guhashya igwingira.

Ati “Hari impamvu zitandukanye zituruka mu miryango ziba intandaro y’igwingira ry’abana harimo ubumenyi buke mu mirire dore ko ushobora kweza byinshi ndetse ukaba unafite amafunguro atandukanye ariko uburyo bwo gutegura no guteka indyo bikaba ari byo biba ikibazo. Aho ni naho tubonamo icyuho, tukaba turi gushyiramo imbaraga’’.

Akomeza avuga ko ikindi babonye mu  busesenguzi bakoze mu karere ka Musanze ari ibikomoka ku matungo bikize kuri poroteyini ariko bike, akaba ariyo mpamvu batangije gahunda y’inkoko 2 ku muryango kugira ngo gahunda y’igi rimwe ku mwana ibashe gushyirwa mu bikorwa. Ikindi ngo ni uko bashishikariye  kurwanya umwanda kuko ari intandaro y’inzoka kandi zikaba zigira uruhare mu kugwingiza abana.

Urugendo ni rwose!

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi atangaza ko u Rwanda rwihaye intego ikomeye, ko mu mwaka utaha wa 2024 umubare w’abana bagwingira uzaba wageze byibura kuri 19%, ariko ubushakatsi bwakozwe bwerekanye ko hakiri urugendo kugira ngo iki gipimo kigerweho babashe kwesa uyu muhigo.

Agira ati “Biracyagaragara ko ku rwego rw’igihugu dufite abana 33% bafite ikibazo cyo kugwingira. Ikindi ubushakashatsi bwatweretse ni uko nubwo hari byinshi byakozwe, hari uturere twagabanyije igwingira ku buryo bugaragara ariko hakaba hari n’uturere aho kugira ngo igwingira rigabanuke ahubwo ryiyongereye. Muri two harimo n’akarere ka Musanze, akaba ariyo mpamvu hanatangirijwe ubukangurambaga bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo guca igwingira mu bana burundu.”

Madamu Nadine Umutoni Gatsinzi akomeza avuga ko ingamba zafashwe ku rwego rw’igihugu zo kurwanya igwingira mu bana harimo gahunda ikomatanyije y’igihe cy’imyaka 2 (2023-2024), izaba igizwe n’ibikorwa by’ingenzi bitandatu, birimo Kunoza ibikorwa bijyanye no gukurikirana imikurire y’umwana, Gukangurira ababyeyi kwitabira gahunda yo gupimisha inda, Kunoza gahunda yo gutanga no kugemura inyunganira mirire (Shisha kibondo, amata, ongera), Gufasha abana kubona indyo yuzuye hitawe kubaha ibikomoka ku matungo ari nayo mpamvu hazabaho itangwa ry’amatungo magufi kugira ngo hubahirizwe gahunda y’igi rimwe ku mwana buri munsi, ibikorwa bifasha mu isuku n’isukura by’umwihariko mu ikoreshwa ry’amazi meza no kongera ibikorwaremezo by’amazi meza, ndetse n’Ubukangurambaga bwimbitse kandi buhindura imyitwarire n’imyumvire ku mirire myiza, ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, isuku n’isukura n’ibindi

Izi gahunda zo kurwanya igwingira mu bana zizakorwa mu gihugu cyose ku bufatanye bw’inzego zinyuranye mu gihe cy’imyaka ibiri (2023-2024), ariko bigire umwihariko mu turere igwingira ryiyongereye aho kugabanuka, turimo utwa Musanze, Gicumbi, Nyamasheke, Kirehe na Gasabo; hamwe n’uturere 5 twagaragaje ko umubare w’igwingira ukiri hejuru aritwo Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Burera.

Igikorwa cyo gutangiza iyi gahunda y’imyaka ibiri cyatangiranye n’icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyatangirijwe mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, ku wa mbere tariki ya 16 Kamena 2023, gifite insanganyamatsiko igira iti “Umwana utagwingiye ni ishema ry’ababyeyi”.

Mu mwaka ushize wa 2022, mu karere ka Musanze, mu bana 9 375 bapimwe bari hagati y’amezi 6 na 23, abana 3 060 bangana na 32,6% ni bo basanzwe bakiri mu igwingira, bakaba bari bavuye kuri 45,6% batangajwe n’ubushakashatsi bwo muri 2020. Umuvuduko izi ngamba zizagenderaho ni wo uzatuma umuhigo uhari wo kuba ingwingira rizaba rigeze kuri 19% muri 2024 ugerwaho.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment