Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo ku musozi wa Dohero baratabaza


Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo ku musozi wa Dohero, mu Murenge wa Cyintobo, mu Karere ka Nyabihu, basabye ubuyobozi gukemura ikibazo cy’akazu k’amazi kubatse hejuru y’icyobo cy’ubwiherero bwajugunywemo imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa cyintobo baratabaza

Aba baturage bemeza ko kubaka hejuru y’ahakuwe imibiri y’ababo ari ukubashinyagurira ndetse ko bishobora kuba ari ugusibanganya amateka y’ubwicanyi bwabereye muri aka gace.

Umwe muri bo yagize ati “Ni gute ushobora kubaka hejuru y’ubwiherero bwajugunywemo abacu, uretse gushaka gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwahabereye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo bakizi kandi uku kwezi kuzarangira gikemutse. Ati “Turakizi twakimenye mu kwa Gatandatu kuko abaturage bakidukigejejeho, twaje koherezayo Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ku buryo twizeye ko uku kwezi kurangira gikemutse ako kazu k’amazi kahavuye”.

Nubwo imibiri yakuwemo igashyingurwa mu cyubahiro, bifuza ko ahari aka kazu k’amazi bazahashyira ikimenyetso kigaragaza ubwicanyi bwahabereye mu rwego rwo kugira ngo amateka mabi yahabereye atazasibangana.

 

NIYONZIMA  Theogene

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment