U Burusiya bwijeje Congo ubufasha mu guhashya M23


U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye gutera inkunga ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu cyane cyane M23.

Ambasaderi w’u Burusiya muri RDC, Alexey Sentebov yabivuze kuri uyu wa 20 Mata nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba i Kinshasa.

Yagize ati “U Burusiya bwiteguye gutanga inkunga ishoboka yose kuri RDC mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Twifuza kubona ibikorwa by’inyeshyamba bihagarara mu BUrasirazuba bwa Congo kugira ngo amahoro yongere kugaruka hariya.”

Uyu Ambasaderi yavuze ko igihugu cye kigiye kugirana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na RDC kugira ngo amahoro yongere agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu.

Alexey Sentebov yibukije ko hashize umwaka u Burusiya butera inkunga RDC mu by’imbunda n’amasasu FARDC ikoresha muri iki gihe cyane cyane mu ntambara irwana n’imitwe yitwaje intwaro.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment