Nyagatare: Hakenewe ubukangurambaga ku bangavu babyaye mu gutegura ifunguro ryuzuye


Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga bamwe mu baturage basanga igituma hari abana bagwigira abenshi biterwa n’ababyeyi benshi batazi kubagaburira no gutegura ifunguro ryuzuye harimo abangavu babyaye bakiri bato.

Ndikubwimana Emmanuel avuga ko umurenge wabo muri rusange utari ukwiriye kuba hari umwana ufite ikibazo k’igwigira, kuko abaturage benshi usanga bishoboye ariko bafite ubumenyi buke mu kugaburira abana babo.

Yagize ati “ hakenewe inyigisho zihariye ku bangavu babyaye kuko kugira ngo babashe kwita ku bana babo cyane ku mirire bitabira cyane ibikomaka ku matungo cyane igi kuko ariryo ridahenze ukurikije ibindi bikomoka ku matungo”.

Mukurwa Aline umwe mu abangavu batewe inda afite imya 16 avuga ko ubukene aribwo butuma bataganurira abana babo amagi. Ati “biragoye kubona igi waha umwana kuko nta bushobozi dufite kuko nanjye ndya ibyo iwacu babonye, kandi ntibakwishimgira umwana wanjye”.

Avuga ko abonye aho yakura inkoko yayorora neza kuburyo yajya abona ayo magi yo guha umwanawe. Ati “mbonye aho nkura inkoko nayorora nkabona iryo gi, ariko ubu bwo ntaho nayakura”.

Uwamariya Betty wabyariye afite imyaka 18 yadutangarije ko byamutuguye guterwa inda atari yateganyije none akaba ari mu buzima bubi bwo kutabona icyo aha umwana yabyaye. Ati “Iwacu nabakene kandi ntanubutaka dufite. Twarigishijwe uko bategura indyo yusuye ariko ntaho nabikura, natwe dutuzwe no guca ishuro”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUREKATETE Juliet avuga ko hatangijwe ubukangurambanga kugira ngo harwanywe imirire mibi mu bana bakiri bato, ubwo bukangurambanga burakorwa binyujijwe mu isibo ku buryo buri muturage utuye akarere ka Nyagatare agomba kugerwaho bityo ikibazo kumirire mibi iviramo abana kugwigira kiranduka burundu.

Juliet akomeza avuga ko kubufatanye n’indi miryago ikorera mu Akarere ka Nyagatare batangiye gutanga amatungo magufi kubaturange batishoboye abana batewe inda bakiri bato kugirago batazagerwaho nimirire mibi bakagira abana bagwigiye. Ayo matungo akaba ari Inkoko, Ihene n’inkwavu, bakanashishikarizwa buri wese kugira akarima k’igikoni kuburyo ntawe uzabura imboga zo kurya.

Intara y’Iburasirazuba ni yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abana baterwa inda buri mwaka, imibare ya 2021 igaragaza ko mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 aribo batewe inda imburagihe bari munsi y’imyaka 18 harimo 9188 bo muri iyi Ntara. Uturere dufite abakobwa babyaye benshi ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689.

Umukozi  wa  Unicef Samson Desire inzobere mu mirire yavuze ko batangije ubukangurambaga ku kurwanya igwigira ry’abana aho buvuga ko umwana akwiye kujya arya igi rimwe kumusi, ndetse n’ababyeyi hamwe nabangavu.

Byagaragaye ko ikibazo cy’imirire mibi mu Abana na bagore cyarazamutseho 25% nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ishami ry’Umuryangngo w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), iyo ngo ni impuruza ko hakenewe gushora muri gahunda zijyanye n’imirire iboneye.

Ni muri urwego ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’ “Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi” bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke nk’uko byagarutsweho na Macyara Faustin impuguke mu mirire akaba ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA).

Yavuze ko koroza abaturage bizahera mu turere 10 tugaragaramo imibare iri hejuru y’igwingira.

Inzego z’ubuzima zisobanura ko igwingira ari ingaruka z’imirire mibi y’igihe kirekire, kandi kugwingira bishobora gukosorwa  umwana atararenza imyaka ibiri. Umwana wagwingiye ntabasha kugendana n’abandi bana  haba mu mikurire no mu bwenge.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA SAFI Emmanuel


IZINDI NKURU

Leave a Comment