Bugesera: Imyumvire y’ababyeyi mu gukingiza abana covid-19


Ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira covid-19 abana bari munsi 12 kugeza ku myaka itanu y’amavuko mu Rwanda, hasuwe akarere ka Bugesera hagamijwe kumenya uko imyumvire y’ababyeyi ihagaze muri iki gikorwa cyo gukingiza abana by’umwihariko abafite abana mu marerero anyuranye.

Ni muri urwo rwego bamwe mu babyeyi bafite abana mu irerero ryo mu kagari ka Kagomasi, Umurenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera bavuga ko gukingira abana bafite iyo myaka ari igikorwa cy’ingenzi kuri bo ndetse n’abo babyara.

Mukagasana Dativa umwe muri abo babyeyi  utuye mu kagari ka Kagomasi, umurenge wa Gashora, avuga ko iyi gahunda y’ikingira ikimara kugezwa mu Rwanda, nawe yafashe iya mbere ajya kwikingiza, kuba nta ngaruka inkingo zamugizeho nibyo byatumye babona ko bifite akamaro no gukingira abana babo.

Mukagasana Dativa wemeza ko bamenye ibyiza n’inyungu byo gukingiza abana  covid-19 

Ati ‘’Nta myumvire mibi nagize yo kumva ko ntakingira umwana wanjye ‘’

Nyiramajyambere Jeannette we yagize ati “Icyorezo cya COVID 19 cyahitanye abantu benshi, kandi nabonaga umuntu ukingiwe afite amahirwe menshi yo kutandura’’

Nyiramajyambere yongeyeho ko akurikije amahoro Perezida Paul Kagame yazanye mu Rwanda, atabahitiramo ikibi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gashora, Habimana Landouald avuga ko bafite intego yo gukingira abana barenga 900 biga mu marerero 36 aherereye muri uyu murenge, bafite imyaka 5 kugeza ku 12 y’amavuko.

Ati “Iyi gahunda yo gukingira twayihaye imbaraga tugamije ko icyorezo cya  COVID 19 gicika  burundu’’

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gashora Habimana avuga ko kuva aho iyi gahunda igiriyeho, nta ngaruka zidasanzwe zabayeho, usibye abana 3 gusa nabo bagize umuriro mu gihe gitoya, yongeraho ko umuntu wakingiwe aramutse agize ikibazo bamwitaho akaba yavurwa nta kiguzi atanze.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera, Imanishimwe Yvette, yabwiye abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA ko  urukingo rwa COVID 19  rwagize ingaruka nziza cyane kuko kugeza ubu nta bwandu bushya bwa covid-19 bugaragara muri aka karere.

Mu Karere ka Bugesera muri iyi gahunda yo gukingira abana, abagera ku 30442 bangana na 43% ari bo bari bamaze gukingirwa kugeza kuwa kabiri kabiri w’iki cyumweru tariki 28 Werurwe 2023.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment