Ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera


Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye mu Burundi harimo ko bumwe mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo, ariko ibi Guverinoma ya Congo ntibikozwa kuko yatangaje ko nta kintu iriya nama ivuze ndetse itanayireba.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, aho yatangarije abanyamakuru ko ibyo abakuru b’ibihugu bemeje leta ye itazigera ibyubahiriza, ashimangira ko kuri bo, inama y’i Bujumbura nta kinini ivuze, kuko umwanzuro igihugu cye gihagazeho ari ishingiye ku byavugiwe i Luanda muri Angola.

Patrick Muyaya yemeza ko imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC bitabareba

Yagize ati ” Hari ibiganiro bikorerwa no ku rundi rwego, kubera ko iki kibazo gikurikiranwa n’akarere by’umwihariko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ni ngombwa kumva ko inama yabaye yari muri ibyo biganiro, ariko ko twe, gahunda tugenderaho ni iya Luanda, niyo turebaho.”

Muyaya yakomeje agira ati “Ntabwo tuzagirana ibiganiro na M23, ntabwo duteganya kuganira na M23, icyo kigomba gusobanuka neza. Ibisabwa kugira ngo ibiganiro na M23 bibeho cyangwa se kuba twasubukura umubano n’u Rwanda, byasobanuwe neza n’itangazo ry’inama ya Luanda.”

Prof Nshuti Manasseh mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, yatangaje ko abakuru b’ibihugu by’akarere bashyize imbere ibiganiro, kuko ariyo nzira nziza kandi ishoboka kugira ngo intambara hagati y’ingabo za Congo na M23 ihagarare.

Ati “Twe icyo twumvikanyeho nk’akarere kandi dutekereza ko aricyo gisubizo cyiza kuri iki kibazo, nta kintu gisumba kuvugana. Iyo twabyemeye twese nk’akarere, bagomba kubyemera, bitabaye ibyo ntacyo ingabo z’akarere zaba zimarayo.”

Prof Nshuti Manasseh yavuze ko mu biganiro ntabyo kurwanya M23 byigeze bivugwa cyangwa ngo bifatweho umwanzuro.

Ati “Ibyo kurasa ntabwo birimo kuko twavugaga ku nzira za politiki , ni ibiganiro rero. Ntabwo ari ukurasa M23. Icyo basabwe ni uguhagarika imirwano hanyuma bagasubira inyuma ariko baganira. Ibyo kuvuga ko ingabo za EAC zabarasa, ntabyavuzwe mu biganiro.”

Imyanzuro yari yafatiwe mu nama ubuyobozi bwa RDC bwateye utwatsi

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo.

Itangazo ry’imyanzuro rigira riti “Abakuru b’ibihugu bemeje ko impande zose zihagarika imirwano.”

Ikindi ni uko “imitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’igihugu isubira mu bihugu byayo, kandi bategetse abagaba bakuru b’ingabo guhura mu gihe kitarenze icyumweru bakagena uburyo bukwiriye bwo kohereza ingabo.”

Bananzuye ko gahunda yo kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo igomba gukurikirwa n’ibiganiro kandi mu gihe hari ibyemejwe bitubahirijwe, Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Burundi, akabimenyeshwa kugira ngo abifateho umwanzuro agishije inama bagenzi be.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe korohereza ingabo zo muri Uganda na Sudani y’Epfo zizoherezwa mu gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Kubera ko Uganda isanganywe ingabo muri RDC mu butumwa zifatanyije n’iza FARDC, ingabo zizakorera mu gace ka Beni na Ituri mu gihe Kenya yo ikorera mu bice bya Goma no muri teritwari ya Rutshuru hanyuma u Burundi bwahawe muri Kivu y’Epfo.

Sudani y’Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Tanzania yo iracyari mu rujijo. Ingabo zayo zisanzwe mu butumwa bwa Monusco, aho bivugwa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amakuru.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment