General Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistan, wafashe ubutegetsi kuri coup d’état mu 1999, yapfuye ku myaka 79. Yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini nk’uko itangazo ry’igisirikare cya Pakistan ribivuga.
Musharraf yarokotse ibikorwa byinshi byo kumuhitana, aza kwisanga imbere ku rugamba hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’imitwe yiyitirira idini ya Islam.
Nubwo imbere mu gihugu cye batari babishyigikiye, uyu mujenerali yafashije Amerika mu ntambara ku iterabwoba nyuma y’igitero cya tariki 11 Nzeri 2001 ku miturirwa yo muri Amerika.
Muri 2008 yatsinzwe amatora maze ahita ava mu gihugu mu gihe cy’imyaka atandatu. Muri 2013 agarutse mu gihugu gushaka kwitoza nanone yarafashwe arafungwa abuzwa kongera kwiyamamaza. Yarezwe ibyaha by’ubugambanyi bukomeye aza gukatirwa urwo gupfa adahari ariko icyo cyemezo kiza kuvanwaho n’urukiko hatarashira n’ukwezi kumwe. Yavuye muri Pakistan muri 2016 agiye kwivuza maze kuva icyo gihe atangira kuba mu buhungiro.
Mu itangazo rihamya urupfu rwe, igisirikare kivuga ko kihanganisha cyane umuryango we, cyongeraho ngo “Allah nahe umugisha roho yagiye ahe n’imbaraga umuryango usigaye”.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange