Aratabaza nyuma y’iyicwa rubozo akorerwa n’umugabo we


Umugore witwa Dusabimana Jeanette wo mu murenge wa Kitabi,  mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko amaze kurambirwa inkoni akubitwa n’umugabo we kuko amaze kumumugaza, akaba atabaza inzego z’ubuyobozi azisaba kwinjira mu kibazo cye zikagishakira igisubizo kirambye.

Uwo mugore w’imyaka 34 y’amavuko asanzwe abana n’umugabo we mu mudugudu wa Uwimisigati, mu kagari ka Uwingugu, mu murenge wa Kitabi, bakaba bamaze kubyara abana bane barimo batatu bavutse ari impanga.

Yavuze ko nyuma yo gushakana n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2014, yatangiye kujya amufuhira cyane yabona avuganye n’undi muntu w’igitsinagabo akamukubita amushinja gushaka kumuca inyuma.

Ati “Niyo ari umuvandimwe we tuvuganye ndataha akampondagura ngo mvuye kumuca inyuma.”

Uyu mugore uvugana agahinda yagera aho agafatwa n’ikiniga akarira, yavuze ko yagerageje kwihangana no guhishira umugabo we ariko aho bigeza amaze kurambirwa kuko asigaye amukubita bunyamaswa.

Yavuze ko ubwa mbere babyaranye umwana w’imfura mu 2015 nyuma y’imyaka itandatu abyara abana batatu b’impanga.

Igihe yari atwite izo mpanga ngo yamuhozaga ku nkeke amubwira ko ‘nasanga abo bana badasa na we azabashyira umwamuteye inda’.

Ati “Uko kumpoza ku nkeke no kunkubita ntwite byatumaga inda ingwa nabi ikenda kuvamo. Gusa nakomeje guceceka nanga ko twishyira hanze, nkasenga Imana nyisaba ko yamuhindura.”

Uyu mugore usanzwe usengera mu Itorero rya ADEPR yavuze ko umugabo we adasiba kumukubita dore ko yerekana n’inkovu ku kirenge aho ngo yigeze kumutera umusumari.

Avuga ko asigaye amukubitisha ikibatira cy’umupanga amubirwa ko azamwica.

Ati “Arankubita nkamera nk’igiti nkanga kumurwanya kuko mba mfite ubwoba ko yahita antema akanyica.”

Yavuze ko umugabo we yamukubise mu nda amaze igihe gito abyaye bimugiraho ingaruka zo guhora ava amaraso mu myanya myibarukiro ku buryo yagiye no kwa muganga byanga gukira.

Abana babo barwaye imirire mibi

Dusabimana yavuze ko uko guhozwa ku nkeke n’umugabo no kumukubita bituma badashyira hamwe ngo bakorere urugo rwabo ku buryo byagize ingaruka ku bana babo barwara indwara zikomoka ku mirire mibi.

Ati “Abana baguye mu mirire mibi bakigira amezi atandatu mbajyana ku kigo nderabuzima babaha amata barakira ariko mfite impungenge ko bazasubiramo kuko ntabwo papa wabo amfasha kubitaho.”

Uyu mubyeyi yavuze ko kuri ubu bari mu bukene bukabije ku buryo atabasha kubonera abana ibyo kurya n’ibyo kunywa ndetse n’imyambaro.

Avuga ko n’imyenda yambaye yayihawe n’abagiraneza babonye iyo asanganywe yarashaje.

Nyuma yo kumenya ibi byose, abanyamakuru b’umuringanews.com bahisemo kujya nyirizina aho uyu mugore atuye, dusanga umubiri wuzuye ibikomere, arava bikomeye ndetse n’igiteye agahinda nta butabazi yahawe yaba ubw’ubuzima dore ko anarwaje bwaki ndetse n’ubw’umutekano dore ko ahora abwirwa ko azicwa cyane ko umugabo we amushyira ku nkeke ko niyibeshye akava mu rugo azarara apfuye.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bunyuranye kugeza ku rwego rw’akarere badutangariza ko iki kubazo gikomeye koko ko ariko batari bakizi bagiye kubikurikirana.

Iyi nkuru ikaba ikomeje gukurikiranwa n’umuringanews.com tukabamenyesha ubutabazi n’ubufasha Dusabimana Jeannette yahawe dore ko yatangarije itangazamakuru rinyuranye harimo n’igihe yatubereye isoko y’inkuru ko afite ikibazo gikomeye cy’umugabo we umukubita akamuhoza no ku nkenke zo kuzamwica ariko ntagire gitabara.

 

 

 

 

ubwanditsi:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment