USA: Ubuyobozi bugiye guhindura isura


Kuri iyi nshuro, Prezida Joe Biden ashobora kutazoroherwa mu mutwe w’Abadepite mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye kuko ishyaka ry’Aba-Républicains ryegukanye imyanya 218 mu mutwe w’Abadepite, ribona ubwiganze nyuma y’iminsi mike ritsinzwe n’Aba-Démocrates muri Sena.

Ni ubwiganze buba buhatanirwa cyane kuri perezida uriho, kuko butuma gahunda ze zinyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko zitambuka nta nkomyi.

Kuri uyu wa Gatatu, Aba-Républicains babonye ubwiganze ubwo umurwanashyaka wabo, Mike Garcia, yatsindaga amatora mu karere ka 27 muri California.

Ubu byitezwe ko ubwo amajwi ntakuka azaba atangazwa, ishyaka ry’Aba-Républicains rizaba rifite imyanya iri hagati ya 218-223 mu myanya 435 igize umutwe w’abadepite, House of Répresentatives.

Biteganyijwe ko Kevin McCarthy watoranyijwe n’Aba-Républicans ku wa Kabiri, ari we uzaba perezida w’umutwe w’abadepite, asimbuye Umu-Démocrate Nancy Pelosi w’imyaka 82 akaba ar nawe mugore wa mbere wayoboye iyi nteko.

Yanditse kuri Twitter ashimangira ko “Abanyamerika biteguye icyerekezo gishya, kandi abadepite bayoboye n’aba-républicains biteguye gutanga umusaruro.”

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment