Impamvu y’isubikwa ry’urugendo rwa Papa Francis muri RDC

Uruzinduko rwa Papa Francis rwasubitswe kuwa 10 Kamena 2022,  nyuma y’uko abaganga bamutegetse kubanza gukira neza. 

Uretse ingendo yari afite muri Afurika zasubitswe, hari n’urugendo yari afite muri Lebanon mu kwezi gushize rwasubitswe ariko urwo mu mpera z’uku kwezi afite muri Canada ntabwo rurakurwa ku rutonde.

Papa Francis yagaragaje agahinda yatewe no kutabasha kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudan y’Epfo, kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi.

Papa w’imyaka 85 yagize ati “Imana izi uko mbabajwe no kuba narasubitse urugendo rwari rutegerejwe igihe kirekire kandi rwifuzwaga cyane. Reka dukomeze tugire icyizere ko tuzabasha guhura vuba bishoboka”.

Yakomeje avuga ko ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa RDC, ihohoterwa n’urugomo bitizwa umurindi no kuba abantu batabyitayeho cyangwa babyumva mu buryo butandukanye.

Ati “Bavandimwe bo muri RDC na Sudan y’Epfo, amagambo yonyine ntashobora kubagezaho uburyo nifatanyije namwe n’urukundo mbafitiye. Ndabasengera ku bw’akababaro mumazemo igihe, mu gihe ntegereje guhura na mwe, ndasaba ngo amahoro y’Imana abe mu mitima yanyu”.

 

HABIMANA Jonathan

IZINDI NKURU

Leave a Comment