Ingaruka z’ibihuha n’amakuru agoretse mu guhashya COVID-19


Nubwo inzego z’ubuzima na Leta y’u Rwanda byabashije kuza mu myanya ya mbere ku isi mu bihugu byahanganye na COVID19 ku kigero cyiza, ariko ibihuha byagiye bikoma mu nkokora zimwe mu ngamba ari nabyo byatumye hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga. 

Bimwe mu bihuha byabangamiye ingamba zo kurwanya covid-19

Murekatete Chantal utuye Liziyeri, mu kagali ka Mbyo, yatangaje ko yumvaga bavuga ko ziriya nkingo za covid-19 zica abagore batwite n’abonsa,  cyangwa hakabaho kurara barota ibintu biteye ubwoba, zikabatwara amashereka ndetse  zikaba zatuma umugore wonsa mu gihe yatewe urukingo  rwa covid-19 umwana ahita asaza imburagihe. Ariko yemeza ko nyuma yo kwikingiza yaje gusanga ari ibinyoma, kuko mu byo yumvaga byose nta na kimwe cyamubayeho. 

Uwimbabazi Charlote umubyeyi ufite abana b’impanga b’impinja,  utuye mu mudugudu wa Rugarama, akagali ka Mbyo, umurenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera, yatangaje ko gahunda yo gukingira covid-19 ku bagore batwite yatangijwe afite inda y’amezi arindwi ariko we n’umugabo bari bayitinye k’ubw’amakuru bumvaga ateye ubwoba.

Ati ” Bari batubwiye ko umugore utwite iyo bamukingiye inda ivamo,  abyara igipfuye cyangwa inda igahirima, abandi bakavuga ko ahera mu buriri akazahara cyane”.

Uwimbabazi yakomeje yemeza ko aya makuru yatumye ababyeyi benshi baturanye batinya kwikingiza covid-19 kugeza ubu, ngo ariko we yashiritse ubwoba arikingiza, akaba yemeza ko ibyo bavugaga byose ntabyamubayeho.

Yagize ati “Usibye ibyo byo kwiteza urukingo bavugaga ko udashobora kubyara kandi ubashije kubyara abura amashereka ariko inkingo zose narazikingije uko ari eshatu kandi ubu nta kibazo mfite”.

Nyiramutuzo akomeza avuga ko yumvise ko  umugabo warwikingije nawe bavugaga ko adashobora kugira icyo yikorera bijyanye ko kubaka urugo”.

Ibi kandi byashimangiwe na Muganga Gaston Gashuma wungirije titulaire ku kigo nderabuzima cya Mayange, aho yemeza ko ibihuha byabaye byinshi kuburyo bamwe bavugaga ko umuntu ufashe urukingo ashobora guhebeba nk’ihene.

Imyumvire yemezaga ko kwikingiza covid-19 ari ikimenyetso cy’inyamaswa

Gashokoro Anatalie utuye Mayange, yatangaje ko abayobozi babakanguriye kwirinda covid-19 bakora isuku kandi bibagirira akamaro ngo ariko hari amakuru y’urucantege nubwo batigeze bayaha agaciro cyane,  aho byavugwaga ko iyo uhawe urukingo rwa COVID-19 hari ikintu rwangiza mu mubiri w’umuntu, abandi bakaruhuza n’ikimenyetso cy’inyamanswa ivugwa muri Bibiliya.

 RBC yemeza amakuru menshi aba mu baturage kuri covid-19 ari ibihuha

Umukozi wa RBC uyobora itsinda ryihariye agatsinda gakurikirana ubwandu bwa covid-19, Dr Nkeshimana Menelas yahishuye ko amakuru menshi aba ari mu baturage ari ibihuha atari ukuri, ko abakwije ibihuha by’uko umugore wakingiwe atabyara cyangwa se akabyara umwana upfuye, abandi bakabura amashereka nta kuri kurimo ahubwo umugore utwite iyo yanduraga Covid-19 niwe warembaga ndetse bakanapfa cyane ugereranyije n’abandi basanzwe.

Ati “Impamvu umugore utwite yagombaga kwirinda cyane nuko atari yemerewe gufata imiti ndetse n’inkingo bya Covid-19, kuko ugeze mu gihembwe cya kabiri cyangwa icya gatatu niwe wari wemerewe gukingirwa, kuko iyo inkingo ari nshyashya umugore utwite cyangwa uwonsa ntabwo yemerewe kubihabwa”.

Yakomeje avuga ku makuru avuga ko umugabo wanduye Covid-19 hari ibice bimwe na bimwe byangirika ku buryo no gutera akabariro bishobora kugabanuka,

ariko ngo ntabwo byapfa kwemezwa gutyo gusa, kuko bishobora gufata umwaka ukurikirana uwo mu gabo kugira ngo wemeze neza ko ingufu zo gutera akabariro zagabanutse cyangwa se zitakiriho neza, mbese ni ukubiha umwanya uhagije kugira ngo byemezwe.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment