27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ihungabana -RBC


Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima, “RBC” , ku bijyanye n’ihungabana mu banyarwanda bwagaragaje ko 27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barifite.

Misigaro Nancy, ukora muri RBC mu ishami ry’ubuzoma bwo mu mutwe yatangaje ko ikibazo cy’ihungabana by’umwihariko mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku rwego ruhangayikishije igihugu ari nayo mpamvu ku bufatanye n’izindi nzego hakomeje gukora ibishoboka byose mu kugihashya.

Ati “Turimo kurwana no kugira ngo Umunyarwanda ugira ibibazo by’ihungabana yaba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa undi wese ugira ibibazo abashe kubona ubuvuzi. Ibyo byose ni uruhererekane rw’amateka, twavuga ko bijyana n’aho tuvuye n’aho tugana.”

Dukuzumuremyi Erneste, Umukozi w’ Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Amahoro Arambye, Interpeace, yavuze ko ubuzima bwo mu mutwe n’ihungabana muri rusange byangiza ibindi bikorwa byaba iby’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda kuko nta muntu ufite icyo kibazo ushobora gukora ngo yiteze imbere.

Ati “Ihungabana rigira ingaruka ku mibereho, umuntu watangiye kumva ko ubuzima ntacyo bumaze, watangiye kumva ko kubaho birutwa no gupfa ntacyo wamubwira ngo acyemere. Ubuzima bwo mutwe bugira ingaruka ku mibereho ya buri munsi y’abantu.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Unity Club mu 2021, bwagaragaje ko nubwo ihungabana riri mu byiciro byose by’Abanyarwanda ariko urubyiruko rwugarijwe ku gipimo kiri hejuru.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ubwo bushakashatsi bugaragaza ko igipimo kiri hejuru ku bikomere bituruka ku mateka ari urubyiruko rutazi inkomoko, aho icyo kibazo kiri kuri 99%.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment