Rayon sports itsinze ihurizo, igerekaho gukora amateka yo kugera muri ¼ cya confederation CUP


 

Kuri uyu munsi wa gatatu w’icyumweru kuwa 29 Kanama 2018, ubaye  umunsi ukomeye ndetse utazibagirana mu mateka y’umupira mu Rwanda, kuko umukino wari wavuzweho byinshi ndetse unategerejwe n’abaturarwanda batari bake urangiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru “RAYON SPORTS” itsinze Yanga yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa cyinjijwemo na Bimenyimana Bonfils, ibi bikaba bitumye Rayon Sports yinjira muri ¼ cy’igikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Rayon Sports yanditse amateka imbere y’imbaga y’abafana

Iki gitego 1 rukumbi gitumye  iyi kipe ya Rayon Sports yari mu itsinda rimwe na US Alger, Gor Mahia na Yanga Africans irangiza itsinda ari iya kabiri n’amanota 9, mu gihe US Alger yo yasoje ari iya mbere n’amanota 11.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment