Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko inzoga n’ibiyobyabwenge bidakwiriye mu nzira y’urubyiruko rushaka amahirwe y’akazi. Mu kiganiro kuri KT Radio kuri uyu wa Mbere, cyibanze ku kibazo cyo kumenya niba amahirwe y’akazi ari impamo cyangwa inzozi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kugira inzozi ari byiza, ariko gukora ku nzozi bisaba kwitwararika. Ati: “Wibaza ko ushobora kuba umukire cyangwa ufite akazi keza nyuma yo kunywa Icyuma, Suruduwire n’inzoga zidafite ubuziranenge? Inzozi si ibyo kunywa gusa! Ugomba kubanza kwitegura, wita ku buzima bwawe, ube umuntu utekanye kandi utunganye.” Yagaragaje…
SOMA INKURUDay: March 2, 2026
Umuriro mu Burasirazuba bwo Hagati: Iran ntiyemera ibiganiro na USA
Umwuka w’intambara uriyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho Iran yatangaje ko ititeguye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ibitero byifatanyije na Isiraheli ku butaka bwayo byaguyemo abasirikare benshi kuva kuwa 28 Gashyantare 2026. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imirwano yakomeye mu bice bitandukanye aho Amerika ifite ibirindiro birimo Doha muri Qatar, Kuwait na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Impungege z’abaturage n’abashoramari zikomeje kwiyongera, aho bafite ubwoba ko intambara ishobora kumara igihe kirekire. Abaturage n’abapolisi bahuye n’ingaruka z’ibi bitero bagaragaza ubwoba n’agahinda. Umuturage wo muri…
SOMA INKURURwanda: Haravugwa zimwe mu mpamvu z’izamuka ry’ibiciro by’ibikorerwa mu nganda
Ibiciro by’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bikomeje kuzamuka, aho mu kwezi kwa Mutarama 2026 byiyongereyeho 4,8% ugereranyije na Mutarama 2025. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” muri raporo yasohotse kuri uyu wa mbere tariki 2 Werurwe 2026. Isesengura ry’iyi raporo rigaragaza ko izamuka rikomeye ryagaragaye cyane mu nganda zitunganya amabuye y’agaciro zazamutseho 20,4%, mu gihe ibiciro by’amashanyarazi byazamutse ku kigero cya 34,8% n’izamuka rya 2,5% mu nganda zikora ibicuruzwa bitandukanye. Umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali, twaganiriye, yavuze ko izamuka ry’amashanyarazi rifite ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bya buri munsi.…
SOMA INKURUUrupfu rwa Lt Col Willy Ngoma rukomeje kuvugwaho byinshi
Urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, wahoze ari umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, rukomeje guteza impaka mu karere. Yishwe ku wa 24 Gashyantare 2026, mu gihe hari hasabwe agahenge kugira ngo habe ibiganiro hagati y’impande zihanganye. AFC/M23 ivuga ko yishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’indi mitwe, zakoresheje indege na drones mu bice bya Masisi. Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko niba urwo rupfu rwarabaye mu gihe cy’agahenge, rushobora gufatwa nk’icyaha cy’intambara. Yagize ati: “Iyo hari agahenge kasabwe, kukarengaho no kugaba ibitero bishobora kubarwa nk’icyaha cy’intambara mu mategeko mpuzamahanga.”…
SOMA INKURUAPR VC isohotse mu mikino ya kamarampaka: Ihinduka n’ibura ry’abakinnyi birashyirwa mu majwi
Ikipe ya APR Volleyball Club, yari isanzwe ifatwa nk’igihangange muri shampiyona y’u Rwanda, yasoje umwaka idakinnye imikino ya kamarampaka (Playoffs) ku nshuro ya mbere kuva hahindurwa imiterere ya shampiyona. Hakaba hakomeje gushyirwa mu majwi ikibazo cy’abakinnyi. Nubwo iyi kipe ari yo ibitse ibikombe bibiri biheruka, yasoje ku mwanya wa gatanu n’amanota 33, inganya na REG VC na Police VC, ariko irushwa ku kinyuranyo cy’imikino yatsinze n’amaseti. Umufana umwe twaganiriye yagize ati: “Biragoye kubyakira. Ikipe iri mu makipe ane ya mbere muri Afurika, ibitse igikombe, ntiyagombye kubura muri Playoffs.” Uyu ni…
SOMA INKURU