APR ikomeje kongera amaraso mashya mu ikipe

Umwe mu bayobozi ba APR FC yemeje ko bamaze gusinyisha  umugande Hakim Kiwanuka, uri mu bakinnyi bahagaze neza muri Uganda Premier League. Hakim Kiwanuka yageze muri Villla SC muri Nzeri 2023, avuye muri Proline FC ndete yigeze kujya mu igerageza i Burayi. Kiwanuka ni umukinnyi usatira izamu anyuze iburyo, akaba ari we watsinze igitego cyafashije Uganda gusezerera u Burundi mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2024 mu mpera z’Ukuboza, akaba yari asigaje umwaka n’igice, kugira ngo ahabwe amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu mwaka w’imikino ushize, yafashije Jogoo…

SOMA INKURU

Lionnel Messi yabuze umwanya wo kujya kwambikwa umudali na Perezida Biden

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo abantu 19 bagenewe imidali barimo Lionel Messi na Magic Johnson wabaye ikirangirire muri NBA, bari bategerejwe muri White House mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, ariko Messi ntiyabonetse. Bivugwa ko kuva byatangazwa ko Messi yahawe iki gihembo, ntabwo yigeze agaragaza amarangamutima ye aho ari ho hose, keretse ikipe ye ya Inter Miami ndetse n’urwego rureberera ruhago muri icyo gihugu. Nk’uko USA Today yabyanditse, ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi wa Inter…

SOMA INKURU

Minisiteri y’Ubuzima iratanga impuruza ku ndwara ya Malaria

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, mu butumwa bw’amashusho, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashishikarije abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo. Mu isuzuma Minisante yakoze ngo yasanze imibu itera Malaria yarahinduye uburyo bwo kwanduza ku buryo izi ngamba zari zisanzweho zitagihagije ngo zikumire iyi ndwara.…

SOMA INKURU