Cabo Delgado: Umugaba mukuru w’ingabo za Mozambique yashimye ingabo z’u Rwanda

Ejo hashize kuwa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, nibwo umwuka w’ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Mozambique wongeye gushimangirwa mu ruzinduko rwa Gen Júlio dos Santos Jane, umugaba mukuru w’ingabo za Mozambique n’itsinda ry’abasirikare bakuru b’iki gihugu, barimo Maj Gen André Rafael Mahunguane uyobora ingabo zirwanira ku butaka. Iri tsinda ryasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ryakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’u Rwanda ziri muri Mozambique (RSF Rwanda Security Forces), Maj Gen Vincent Gatama n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo z’u…

SOMA INKURU

Diamond Platnumz yokejwe igitutu bituma ashyira benshi mu rujijo

Mu gihugu cya Tanzania, aho umuziki ukunze guhuzwa n’imyemerere muri politiki, umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yongeye kugaragara nk’umwe mu bantu bakomeje kuvugisha benshi,  nyuma y’uko asibye amafoto n’ubutumwa bwose byamamazaga Perezida Samia Suluhu Hassan, ibintu byasembuye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’iminsi mike ashyizeho amafoto n’ubutumwa bugaragaza gushyigikira Perezida Samia muri ayo matora, abafana be benshi bamushinjije kuba ari ku ruhande rw’ubutegetsi butavugwaho rumwe, bavuga ko ari “umuhanzi uhindutse umuvugizi w’abanyagitugu”. Icyo gihe, Diamond yari yanditse amagambo yuzuye icyubahiro, agira ati: “Perezida Samia Suluhu ni umubyeyi ukorera igihugu n’umurava,…

SOMA INKURU

Perezida DonaldTrump yagabanyije abinjira nk’impunzi ku rwego rutigeze rubaho

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutungurana ejo hashize kuwa 30 Ukwakira 2025, atangaza icyemezo cyo kugabanya ku buryo bukomeye umubare w’abakirwa nk’impunzi, uva ku bihumbi 125 ukagera ku 7.500 gusa. Iki cyemezo cyatunguye benshi kuko ari bwo bwa mbere mu mateka ya Amerika yakiriye umubare mucye w’impunzi ku mwaka. Amakuru ava mu biro bya White House avuga ko abazahabwa amahirwe ari benshi ari abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo, bavuga ko bahohoterwa no kwamburwa ubutaka bwabo. Nubwo ubutegetsi bwa Trump butigeze busobanura impamvu y’iri gabanywa rikomeye,…

SOMA INKURU

Tanzanie: Entre peur et résistance, Dar es Salaam s’enflamme après des élections contestées

Lorsque le jour s’est levé sur Dar es Salaam ce mercredi, nul n’imaginait que la capitale économique de la Tanzanie plongerait si vite dans le chaos. En quelques heures, les rues habituellement animées et bruyantes se sont transformées en scènes de confrontation, de fumée et de panique. Le déclencheur est des élections présidentielles et législatives que beaucoup de Tanzaniens jugent dénuées de véritable concurrence. À la mi-journée, la police tanzanienne avait imposé un couvre-feu illimité, évoquant des menaces à la sécurité. Mais pour les habitants, cette mesure représente bien plus…

SOMA INKURU

Kuba Trump yifuza manda ya 3 byahagurukije isi

Perezida wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye gutangaza amagambo yateye impaka ku isi yose, ubwo yavugaga ko atumva impamvu atemerewe kongera kwiyamamariza manda ya gatatu. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu ndege ya Air Force One agiye muri Koreya y’Epfo kuwa kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025. Mu magambo ye yuzuyemo amarangamutima, Trump yagize ati: “Mpagaze neza mu bijyanye n’ikusanyabitekerezo, kandi murabizi nkurikije ibyo nasomye. Ndabizi ko ntemerewe kongera kwiyamamaza, ariko tuzareba uko bizagenda. Biteye isoni, ariko abantu benshi barabibaza.” Iri jambo rye…

SOMA INKURU

U Burundi mu ikoranabuhanga rikomeye bamuritse imodoka idatoborwa n’amasasu

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateye intambwe idasanzwe mu mateka yacyo kimurika imodoka ya mbere yakorewe imbere mu gihugu, ikozwe mu bikoresho by’imbere mu gihugu kandi nk’uko abayikoze babitangaza ntitoborwa n’amasasu. Kuwa 27 Ukwakira 2025, nibwo Minisitiri w’Ingabo, Marie Chantal Nijimbere yari kumwe n’umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Prime Niyongabo, mu rugendo rwo gusura inzego zitandukanye za FDNB nibwo hasuwe ibigo by’ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi, hamwe n’urwego rw’abasirikare basezerewe. Ariko icyo gikorwa cyahinduye isura ubwo Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bamurikirwaga imodoka ya mbere yakorewe mu…

SOMA INKURU

L’inaction contre le changement climatique cause “des millions de morts”

Le Lancet Count-down, rapport publié chaque année par une centaine de chercheurs internationaux, propose pour la première fois, mercredi, des estimations précises de la mortalité liée aux conséquences du réchauffement climatique comme les vagues de chaleur, les feux de forêt ou encore la pollution aérienne. Le bilan se compte en millions de morts. Canicules, sécheresses, pollution aérienne… Les effets du réchauffement climatique sur la santé continuent à s’aggraver dans le monde, avec des millions de morts à la clé, prévient mercredi 28 octobre un rapport annuel publié par la revue…

SOMA INKURU

Quand le froid devient un ennemi invisible: Les effets du climat glacial sur la santé des nouveau-nés

The cries of newborns often mingle with the breath of the cold wind from the high Rwandan hills. In this situation, babies are wrapped in thin, often worn blankets to protect them from a silent but formidable danger: the cold. In Rwanda, nights can be particularly frigid, especially in mountainous districts like Musanze, Burera, Nyabihu, and Rutsiro. While the cold may seem harmless to adults, it can be fatal for infants, whose body temperature drops rapidly, leading to serious medical complications. At the hospital in Shyira, in the Nyabihu district,…

SOMA INKURU

U Rwanda na Somalia mu rugendo rushya rw’ubufatanye

Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kubaka ubufatanye bushingiye ku nyungu zayo bwite, u Rwanda na Somalia byafashe indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere umubano wabyo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’amategeko. Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri wa Somalia H.E. Abdisalam Abdi Ali, uri mu ruzinduko mu Rwanda. Mu biganiro byabo, aba bayobozi bombi bashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Somalia ushingiye…

SOMA INKURU

Ubushakashatsi bushya ku rukingo rwa COVID-19

Nyuma y’imyaka 5 isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, aho urukingo rwacyo rwagize uruhare runini mu kurinda ubuzima bwa benshi, ubu haravugwa akamaro gashya nk’icyizere mu buvuzi. Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko uru rukingo rushobora kugira uruhare mu gufasha mu kuvura kanseri, binyuze mu gukangura ubwirinzi bw’umubiri kugira ngo bumenye uturemangingo twanduye kanseri tuboneke hakiri kare. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Florida n’Ikigo cya Texas MD Anderson Cancer Center, bwakorewe ku barwayi barenga 1.000 bafite ubwoko butandukanye bwa kanseri, burimo kanseri y’ibihaha n’iy’uruhu zikunze kuba zigoye kuvura. Abarwayi 43…

SOMA INKURU