Isura nshya mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’intebe,  Madame  Judith Suminwa Tuluka afatanije na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yatangaje abagize Guverinoma nshya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abagize iyi leta bari mu bice bigera kuri bitanu. Hari igice kigizwe n’aba minisitiri b’intebe bungirije, ba minisitiri ba leta, minisitiri, intumwa(minisitiri delegués) na ba visi minisitiri.

Jaquemain Shabani yahawe kuyobora ibikorwa by’imbere mu gihugu, ushinzwe ubwikorezi yagizwe Jean Pierre Bemba, ubwunganizi Gay Kabombo, ubukungu Daniel Mukoko Samba, mu gihe ushinzwe abakozi ba leta ari Lihahu Ebula naho Guylain Nyembo yashizwe ibijanye no gukora gahunda ya leta.

Abagizwe ba minisitiri ba leta , hari Grégoire Mutshayi wahawe kungenzura ubuhinzi n’umutekano by’’ibiribwa, madamu Thérese Kayiwamba ahabwa ububanyi n’amahanga, madamu Raissa Malu we ahabwa uburezi, ibidukikije bihabwa madamu Eve Bazaiba mu gihe ibikorwa remezo byahawe bwana Alexis Gisaro Muvunyi, naho Muhindo Nzangi ahabwa kungenzura iterambere ry’icyaro, Guy Loando Mboyo ahabwa kureba ibyigena migambi.

Minisitiri ushinzwe imari ni Doudou Nfwamba Likunde, ushinzwe inganda ni Louis Kabamba, ushinzwe amashanyarazi ni Teddy Lwamba , ushinzwe ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ni Kizito Kapinga mu gihe ushinzwe ibyutumanaho hongeye kuza bwana Patrick Muyaya n’abandi n’abandi.

Intumwa mu bubunyi n’amahanga hari Madamu Bestine Kazadi, ushinzwe imitunganyirize y’imijyi ni Didier Tenge te Litho, mu bidukikije bihabwa madamu Stephanie Mbombo mu gihe ushinzwe imibereho y’abaturage ari madamu Irene Essambo.

Muri ba minisitiri bungirije imbere hari madamu Eugenie Tshiela, ububanyi n’amahanga madamu Grace Yamba, ubutabera ni Samuel Bemba Kabuya, ushinzwe umutungo ni madamu Elysée Bokwa, ushinzwe imari ni madamu Onenge Nsélé , ubucukuzi bwa mabuye y’agaciro ni Godart Motemona mu gihe ushinzwe ibikorwa gakondo ari Mwami Ndeze Jean- Baptist.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.