Byinshi kuri Christian Malanga bivugwa ko yishwe wigambye guhirika uutegetsi bwa Congo


Christian Malanga Musumari wayoboye igitero kigambye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ni umunye-Congo wavutse tariki 2 Gashyantare 1983 avukira i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabaye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagarutse muri Congo mu mwaka wa 2006 ari nabwo yinjiraga mu gisirikare cya FARDC, akaba yarakivuyemo afite ipeti rya Captaine nyuma yo gushaka kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu mwaka 2011 anyuze mu ishyaka Parti Congolais Uni (PCU) yari yashinze ariko afungwa ataragera ku ntego ze.

Amaze gufungurwa mu 2012, yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabanaga n’umuryango we, gusa ajyana akangononwa k’uburyo yabujijwe kwiyamamaza.

Tariki 17 Gicurasi 2017, Malanga yashinze Guverinoma yo mu buhungiro ayita Nouveau Zaïre, ayishingira i Bruxelles mu Bubiligi. Hari hamaze igihe kinini adaheruka  kugaragara muri politiki kuko yari asigaye ari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro afatanyije n’Abanyamerika muri Mozambique.

Bivugwa ko igitero cyagabwe cyari kirimo n’umwana we. Nubwo bitatangajwe, Malanga ashobora kuba yishwe n’igisirikare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.