Ubwato bw’abimukira bukomeje gukora impanuka


Muri Tunisia habereye impanuka y’ubwato butwaye abimukira bwashakaga kujya i Burayi banyuze mu nyanja ya Méditerranée, hapfa abagera kuri 19. Amakuru y’iyi mpanuka yabereye ku cyambu kiri mu Mujyi wa Sfax, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023.

Bivugwa ko umubare munini w’abapfuye ari abakomoka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bashakaga kujya mu Butaliyani.

Imibare igaragaza ko mbere y’iyi mpanuka mu gihe cy’iminsi ine kuri iki cyambu hamaze kurohamira ubwato butanu butwaye abimukira, impanuka zasize abagera kuri 67 baburiwe irengera mu gihe icyenda bitabye Imana.

Mu gihe cy’iminsi ine kandi hahagaritswe ubwato 80 bwaganaga mu Butaliyani, abagera kuri 3000 batabwa muri yombi. Aya makuru yagiye hanze nyuma y’aho inzego z’u Butaliyani nazo zitangaje ko mu gihe cy’amasaha 24 zakiriye abimukira 2000.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.