Jose Mourinho yasabye ko icyicaro gikuru cya VAR kizanwa muri Afurika

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko ibyemezo bya VAR mu gikombe cy’Afurika cya 2023 bitaranzwe no gutonesha amakipe akize cyangwa azwi cyane nk’uko bigenda i Burayi, anasaba ko icyicaro gikuru cya VAR gikwiye kuba muri Afurika. Ati: “Narebye AFCON kuruta umupira w’uburayi. Barimo kutwigisha gusa kuba inyangamugayo. Muri AFCON, VAR yakoreshejwe neza uko igomba gukoreshwa. Ntabwo bayikoresheje mu gufasha amakipe afite amafaranga menshi cyangwa amakipe azwi. Iyi niyo mpamvu wabonye ibyiza muri buri kipe. Kubera ko bazi ko VAR itahawe akazi inyuma y’amarido inyuma ari iy’abantu bose.” Mourinho yakomeje agira ati:…

SOMA INKURU

Amatora yahumuye mu Rwanda azarangwa n’ibidasanzwe

Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda hamwe no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya 17 na 30 Gicurasi 2024. Guhera tariki 18 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe (3), abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo kugeza tariki 30 Gicurasi. Mu gihe tariki 14 Kamena (6) komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe. Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y’uko amatora aba tariki…

SOMA INKURU

The rigours of cancer treatment: Insurance companies urged to pay more to help patients

Many developing countries face an upsurge of non-communicable diseases (NCDs) such as cancer which are increasingly claiming the lives of many people. The NCDs, a group of conditions not mainly caused by an acute infection that result in long-term health consequences and often create a need for long-term treatment and care, account for 44 per cent of all deaths in Rwanda but a big number of them can be prevented, according to the Ministry of Health. With the establishment of the Rwanda Cancer Centre (RCC), in Kigali, as well as Butaro Cancer Centre…

SOMA INKURU

IBUKA yagaragaje ahakiri ikibazo ku banyamuryango bayo

Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba IBUKA yateraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi 2, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “IBUKA” wasabye inzego bireba kwihutsiha ibikorwa byo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside kuko umubare w’abakeneye ubwo bufasha utajyanye n’ikigero bikorwaho. Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Dr Gakwenzire Philbert atangaza ko abatishoboye bakeneye ubufasha bw’imibereho mu gihugu bakiri benshi ariko umuvuduko bikorwaho ukaba udahagije ngo bose bagerweho vuba. Ati “Kugeza ubu ukurikije umuvuduko kubakira abarokotse Jenoside batishoboye biriho, usanga hadafashwe izindi ngamba nshyashya byazafata igihe kirekire. Ingengo y’imari ikoreshwa ku rwego…

SOMA INKURU

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yanditse amateka ku nshuro ya gatatu

Umunsi wabaye itariki y’amateka ku ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire “les éléphants” ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutwara igikoma cya Afurika cya 2023,  itsinze Nigeria ibitego 2-1. Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere yagitwaye mu 1992, inshuro ya kabiri hari muri 2015. Iyi tsinzi ikipe  y’igihugu ya Côte d’Ivoire iyikesha ibitego byo mu gice cya kabiri byatsinzwe na Frank Kessié ndetse na Sébastien Haller ku munota wa 62 n’uwa 81 mu gihe ikipe ya Nigeria ariyo yari…

SOMA INKURU

Ngoma-Kibungo: Uruhererekane mu buraya ihurizo mu kurwanya virusi itera SIDA

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze uburaya bakiri inkumi, babyariramo ndetse hari n’abagiriyemo abazukuru, muri bo harimo abanduriramo virusi itera Sida, ariko ntibibabuze kuraga ubwo buraya n’iyo ndwara abana babo n’abazukuru, ari nayo ntandaro y’izina ‘MU BUBABARE BUKABIJE’, bifatwa nk’imwe mu mpamvu ikomeye ibangamira ikumirwa ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA aho batuye, dore ko n’ubuyobozi nabwo bwemeza ko koko iki ari ikibazo giteye impungenge ndetse bwiteguye guhangana nacyo. Nyirarukundo (Amazina twayahinduye) wo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka…

SOMA INKURU

Umukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria watangiye guteza urwikekwe rw’umutekano muke

Abayobozi bo muri Nigeria bahamagariye abaturage babo baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika cyane kubera ibyo bise ibikangisho bitari mu buryo bweruye, mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024 hari umukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria. ABC News, yatangaje ko ibyo bihugu byombi bisanzwe bigirana ikintu cy’ubukeba guhera mu myaka yashize, ariko ubu noneho bikaba byaje mu rwego rw’umupira w’amagaru kuko ibyo bihugu byiteguye guhurira mu mukino wa 1/2 mu gikombe cya Afurika, muri Côte d’Ivoire. Ibiro by’uhagarariye Nigeria muri Afurika y’Epfo (The…

SOMA INKURU

Miss Japan 2024 yiyambuye ikamba, urukundo nirwo rubyihishe inyuma

Miss Japan 2024, Karolina Shiino ufite imyaka 26 ukomoka muri Ukraine, yiyambuye iryo kamba nyuma yo kuvugwaho kuba akundana n’umugabo ufite umugore. Shiino, yavutse ku babyeyi b’Abanya-Ukraine, ariko yakuriye mu Buyapani kuva afite imyaka itanu ahitwa i Nagoya, yambitswe ikamba rya Miss Japan 2024, ku itariki 22 Mutarama 2024, ariko icyo cyemezo cy’akanama nkemurampaka cyateje ibibazo muri icyo gihugu, bamwe bamagana ayo mahitano, kuko hatowe umukobwa utaravukiye mu Buyapani, kandi utujuje ibiranga ubwiza ku Bayapani. Le Parisien cyatangaje ko abategura iryo rushanwa bakomeje guhagarara ku cyemezo cyabo, bavuga ko bemeza…

SOMA INKURU

Perezida wa Pologne waje gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi yakiriwe na Perezida Kagame

Perezida Andrzej Duda wa Pologne yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rwo gushimangira umubabo w’ibihugu byombi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, nibwo  yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro.  Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame na Duda bagirana ibiganiro b’abahagarariye abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Pologne, bigamije ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukungu bihuriweho n’impande zombi. Nyuma ya Saa Sita, biteganyijwe ko Perezida Duda asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali…

SOMA INKURU

Perezida w’umutwe wa M23 yashyize hanze amakuru mashya ajyanye n’urugamba

Abinyujije ku rubuga rwa X,  Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024, Ingabo za Leta n’imitwe bifatanya zagabye ibitero kuri uwo mutwe mu bice bya Mushaki n’ibindi biyizengurutse ndetse abaturage b’inzirakarengare bikabagiraho ingaruka. Yavuze ko uwo mutwe wirwanyeho ugasubiza umwanzi inyuma, ukigarurira tumwe mu duce twinshi twari mu maboko y’ingabo za Leta. Yagize ati “M23 yasubije umwanzi inyuma iramutsinda ndetse zifata n’uduce dutandukanye bakundaga gukoresha bagaba ibitero. Ingabo zacu zafashe ibice byose bya Nturo1, Nturo 2 n’agace kari kazwi cyane…

SOMA INKURU