Usanga hirya no hino duhura n’abantu banyuranye bo ubwabo bivugira ko bazi neza ko nubwo banywa itabi ari umwanzi ukomeye w’ubuzima, ko ariko byabananiye kurivaho, yemwe hari n’umugani ugira uti “icyo umutima ukunze amata aguranwa itabi”, ariko ntibikwiriye kuko itabi ni umwanzi ukomeye w’ubuzima. Ni muri urwo rwego umuringanews.com, yifashishije ubushakashatsi bunyuranye mu rwego rwo gufasha abakunzi bacu uko bakwirinda itabi ndetse n’ingaruka zaryo. Ibintu 8 wakora bikagufasha kureka itabi 1.Andika impamvu kureka itabi Bihe igihe gihagije cyo kubitekerezaho, andika impamvu ziguteye gutuma ureka kunywa itabi. Urugero ushobora kwandika uburyo…
SOMA INKURUDay: January 23, 2024
Gisagara:14% barwaye inzoka zo mu nda, dore imwe mu mpamvu muzi itera iki kibazo
Gisagara ni kamwe mu turere tugaragaramo abaturage bakoresha ifumbire ikomoka ku mwanda wo mu musarani bari ku kigero cya 40% ku ngo zakoreweho ubushakashatsi. Ku rundi ruhande Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kikaba gitangaza ko iyi fumbire ari isoko y’ndwara z’inzoka zo mu nda, harimo izifite ubushobozi bwo kwandura mu gihe kigera ku myaka 5 yaba mu gihe cy’ihinga, isarura ndetse no gufungura. Nubwo RBC, itangaza ibi yaba abaturage ndetse n’umuyobozi w’ ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere mu rwego rw’akarere bemeza ko iyi fumbire ikomoka ku mwanda wo mu musarani itanga…
SOMA INKURUIminota y’inyongera yakoze ku ikipe ya Ghana
Mozambique yatsinze ibitego bibiri mu minota itatu gusa y’inyongera isezerera Ghana ariko nayo ntiyasigaye kuko zombi zagize amanota 2 bikura Ghana mu makipe yashoboraga kuzamuka mu kindi cyiciro. Ghana yari yatsinze ibitego bibiri bya Jordan Ayew byose kuri penaliti ndetse mu minota 90 bari bafite ibitego 2-0 biyizeye. Umusifuzi yongeyeho iminota 6 yabyariye Ghana gusezererwa kuko ku monota wa 2 Geny Katamo yatsinze penaliti, iturutse kuri Andre Ayew wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina. Ku munota wa 4, Reinildo Mandava yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira umunyezamu Ofori yarengeje…
SOMA INKURUImpuruza ku badafite amikoro bakomeje kwicwa n’ubukonje bukabije
Impuzamiryango “End Fuel Poverty coalition” itanga impuruza ku kuba nihatagira igikorwa ubukonje bukabije buzibasira Ubwongereza muri uyu mwaka bushobora kuzasiga hapfuye abaturage benshi dore ko kugeza ubu abagera ku ibihumbi 5000 b’amikoro make bwabahitanye. Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango, End Fuel Poverty coalition yo mu Bwongereza, bugaragaza ko abaturage bagera kuri 5000 bishwe n’ubukonje bukabije buheruka kwibasira icyo gihugu mu 2023, kubera ubukene bwo kubura uko bashyushya mu nzu zabo. Iyi raporo ihamagarira inzego za Leta y’u Bwongereza zibishinzwe, kuvugurura uburyo bw’imyubakire y’inzu ndetse no kugabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo n’abatishoboye…
SOMA INKURUIsrael: Abaturage bashimutiwe ababo bakomeje kwinubira ubutegetsi
Abantu bagera kuri 20 bigaragambirije ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel bamwe muri bo bafite ibyapa biriho amafoto y’abantu babo babuze. Bagiraga bati “Ntimwakwicara aha mu gihe abana bacu bari gupfa.” Netanyahu ntiyarahari bigaragambya ariko hari hashize umunsi umwe bamwe barashinze amahema hafi y’urugo rwe, basaba ko agirana amasezerano n’umutwe wa Hamas ku buryo abafashwe bugwate bagifungiye muri Gaza barekurwa. Hamas yari yashimuse abantu 250 mu gitero yagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023. Abantu 105 barekuwe binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Qatar, mu gihe ingabo za Israel…
SOMA INKURU