Ubuyapani bwatanze umuburo ko hashobora kwaduka Tsunami ikomeye nyuma y’umutingito w’igipimo cya 7.6 watigishije igice cyo hagati mu gihugu.
Abaturiye inkengero z’inyanja ahitwa Noto muri perefegitura ya Ishikawa basabwe “guhunga ako kanya” bajya hejuru ku misozi, nk’uko televiziyo y’igihugu NHK yabitangaje.
NHK yavuze ko umuhengeri wazamutse ukagera ku burebure bwa metero eshanu wageze i Noto.
Abategetsi baburiye ko Tsunami ishobora kwibasira na perefegitura za Niigata na Toyama zituranye na Ishikawa, ko aho naho umuhengeri ushobora kugera kuri 3m.
Televiziyo y’igihugu yakomeje kwerekana mu nyuguti nkuru ijambo “NIMUHUNGE”, isaba abahatuye kwerekaza hejuru ku misozi nubwo bwose hariyo ibihe by’ubukonje budasanzwe.
Abantu kandi batangaje amafoto y’ibyo umutingito wakoze iwabo hamwe no mu nzira zo munsi y’ubutaka za gari ya moshi.
Kansai Electric, ikigo kinini gitunganya ingufu za nikleyeri, cyavuze ko aho gitunganyiriza izo ngufu muri ako gace “nta kidasanzwe” cyahabaye.
Umuvugizi wa leta y’Ubuyapani yaburiye abaturage kwitegura indi mitingito.
Ikigo cy’iteganyagihe cya Korea y’Epfo nacyo cyaburiye ko tsunami ya 0.3m z’uburebure ishobora kwibasira umwaro w’iburasirazuba w’iki gihugu hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’ijoro ku isaha yabo none kuwa mbere.
Umunyamakuru wa NHK mu Buyapani yasabye yinginga abantu guhunga ati: “Turabibona ko inzu yanyu n’ibyanyu byose bifite agaciro gakomeye, ariko ubuzima bwanyu ni ingenzi kurusha ibindi byose. Nimwirukire ahigiye hejuru cyane hashoboka.”
Mu 2011, Ubuyapani bwakubiswe n’umutingito wa magnitude 9.0 uhita uteza tsunami yishe abantu 18,000 ituma abandi ibihumbi byinshi bava mu byabo.
Iyo tsunami kandi yateje gushonga kw’ingufu za nikleyeri mu ruganda rwa Fukushima ibyateje impanuka ikomeye y’ingufu kirimbuzi kuva ku yabereye i Chernobyl mu 1986 mu cyahoze ari URSS, ubu ni muri Ukraine.
Tsunami ni ijambo ry’Ikiyapani risobanura umutingito uhera hasi mu nyanja ugatera umwuzure w’amazi y’inyanja agenda n’imbaraga zidasanzwe akarenga inkombe agakora ibara mu baturiye inyanja.
Tsunami ikomeye cyane yibukwa ni iyabaye tariki 26 Ukuboza(12) 2004 yibasiye Asiya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba aho amazi y’inyanja yahitanye abantu barenga 227,000 mu bihugu 14, agasenya ibintu bitagira ingano.
Iyo tsunami ifatwa nka kimwe mu biza byahitanye abantu benshi icya rimwe mu mateka y’isi. Ibihugu byo muri kariya gace bihorana kwikanga no kwitegura ibiza nk’iki.
UBWANDITSI: umuringanews.com