CAF yatangaje igihe igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa n’aho kizabera


Mu nama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 i Cairo mu Misiri iyobowe na Perezida w’iri mpuzamashyirahamwe, Dr Patrice Motsepe yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa muri Maroc, kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026.

Muri iyi Nama ya Komite Nyobozi ya CAF kandi yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Abagore WAFCON 2024 kizabera muri Maroc kizatangira tariki 5 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2024.

Iri rushanwa mpuzamahanga rya CAN, rizaba rikinwe ku nshuro ya 35, bikazaba ari ku nshuro ya kabiri rikiniwe muri Maroc nyuma y’irindi icyo gihugu cyakiriye mu 1988. Ni CAN ya mbere kandi izaba ibayeho ikambukiranya imyaka ibiri (2025-2026).

Ubusanzwe iryo rushanwa ryakundaga gutegurwa hagati y’Ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare buri mwaka, kubera kwirinda ibihe by’imvura y’umuhindo cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Patrice Motsepe, Perezida wa CAF, yagize ati, “Gutangaza amatariki ya CAN […] 2025 byafashe igihe, ugereranyije n’uko byari biteganyijwe, kubera ko habanje kubaho ibiganiro bigoye rimwe na rimwe bikomeye n’inzego zitandukanye ku bijyanye na karindari y’amarushanwa mpuzamahanga n’ayo ku rwego rw’ibihugu”.

Tombola igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura mu matsinda yo gushaka itike ya CAN 2025 iteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Johannesburg.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.