Rutahizamu wa Arsenal mu Rwanda


Jurriën David Norman Timber ni umuholandi w’imyaka 22 waje mu ikipe ya Arsenal avuye mu ikipe ya Ajax yo mu Buholandi mu mpeshyi ishize, uyu myugariro mushya wa Arsenal, Timber ari mu ruzinduko mu Rwanda kugeza ku cyumweru we n’umukunzi we.

Jurriën David Norman Timber yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2023, aho aje muri gahunda ya Visit Rwanda, bikubiye mu masezerano igihugu cy’u Rwanda gisanzwe gifitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Uyu mukinnyi yitabiriye umukino wa mbere mu ikipe ya Arsenal tariki 06 Kanama 2023 ubwo Arsenal yatsindaga Manchester City ku mukino w’igikombe cya Community Shield inegukana iki gikombe.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.