Igihuha cy’urupfu rwa Visi Perezida Philip Mpango cyatangiye gukwirakwizwa mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko hari hashize ukwezi kurenga uyu mugabo atagaragara mu ruhame. Ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza mu 2023, nibwo Visi Perezida wa Tanzania, Philip Mpango, yongeye kugaragara mu ruhame ubwo yari yitabiriye Misa kuri Paruwasi yitiriwe Maria Theresa Ledochowska, i Dodoma muri Tanzania. Uyu mugabo uvuga ko yari amaze ukwezi kurenga mu kazi hanze y’igihugu, yatangaje ko yakomerekejwe n’ibi bihuha by’urupfu rwe. Inzego z’ubuyobozi muri Tanzania zatangiye iperereza rigamije gushakisha abantu baherutse gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ko…
SOMA INKURUDay: December 11, 2023
Climate change takes Centre stage at water congress in Kigali
As the 2023 Water and Development Congress began in Kigali on Sunday, December 10, officials said climate change was “the biggest” hindrance to universal access to water and sanitation in both developed and developing countries. The congress organised by the International Water Association (IWA), the Rwandan government and the Water and Sanitation Corporation Group (WASAC) has attracted up to 1,000 delegates, including policymakers, water utilities corporations, academics and technologists and private sector and civil society players. It takes place as 26 per cent of the world’s population (two billion people)…
SOMA INKURURwanda’s inflation eases ahead of festive season
The increase of consumer prices on Rwanda’s market has eased, reaching 9.2 per cent in November, the first-time inflation has fallen below double digits in 2023. Inflation is the pace at which prices of consumables increase on the market year on year and on a monthly basis, it is calculated based on approximately 1,622 products in 12 urban centres of Rwanda. In November 2022, it reached its highest peak at 21.7 percent before starting a decelerating trend since the beginning of 2023, to round at 9.2 percent in November 2023,…
SOMA INKURUYirukanywe mu ikipe y’amaguru nyuma yo gutera inda umukobwa wa nyirayo
Ikipe ya ruhago yo muri Slovenia, yirukanye umukinnyi wo muri Nigeria kubera gutera inda umukobwa wa perezida w’iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’amezi atandatu gusa ayigezemo. Nk’uko byatangajwe na Ghana Soccernet, uyu mukinnyi yirukanwe kubera ’imyitwarire idakwiye no kutagira ikinyabupfura’ kubera gutera inda uyu mukobwa nawe yemera. Iki kinyamakuru kivuga ko hari abakinnyi bane bo muri Nigeria bakekwaho kuba barimo umwe wakoze ibi barimo Bede Osuji, Temitope Nelson, Gerald Chiyoke na Sulaiman Adedoja. Aba bose bakina mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Slovenia, ariko ntihazwi…
SOMA INKURUHakora ku mipaka 2, urujya n’uruza ruri hejuru, havugwaho VIH/SIDA iri hejuru, inzego z’ubuzima ziti: “Ntitwicaye”
Kirehe kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, kagiye kavugwaho kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri hejuru, cyane ko urujya n’uruza ruri hejuru by’umwihariko mu bice byegereye umupaka wa Rusumo ndetse no kuba gafite inkambi ya Mahama imwe mu nkambi nini ziri mu Rwanda. Nubwo bimeze gutya inzego z’ubuzima zitangaza ko hari igikorwa. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude atangaza ko kuva tariki 1 kugeza 14 Nzeli 2023, muri aka karere hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Yemeza ko hatanzwe udukingirizo 50414,…
SOMA INKURUIngabo za EAC zoherejwe mu butumwa bwa “EACRF”, bwasezereye iz’u Burundi zakoreraga muri teritwari ya Masisi
Ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, EACRF, bwasezereye iz’u Burundi zakoreraga muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni igikorwa cyayobowe na Komanda wa EACF, Gen Maj Alphaxard Muthuri Kiugu. Ibiro bya EACRF byatangaje ko Maj. Gen. Kiugu yashimiye Ingabo z’u Burundi akazi keza zakoze, kaganisha ku gushakira amahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC mu bice birimo Kilolirwe, Kitshanga na Masisi muri teritwari ya Masisi. Maj. Gen. Kiugu yazibwiye ati “Ubutumwa bwanyu hamwe n’izindi Ngabo za…
SOMA INKURUUmuhanzi The Ben yasutse amarira mu rusengero
Ni mu masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante, aho umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yasutse amarira mu rusengero, ananirwa kuvuga ubwo yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we. The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe. Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane[…] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko…
SOMA INKURUIby’imvune ya Haaland yatangajwe na Pep Guardiola ikomeje guteza urujijo
Umutoza Pep Guardiola yemeje ko atazi igihe Erling Haaland azamara mu mvune nyuma yo kutagaragara mu mukino na Luton Town kuri iki cyumweru. Uyu mukinnyi uhagaze neza, yakinnye imikino yose ya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino, atsinda ibitego 14 mu mikino 15. Guardiola ubu yatangaje ko Haaland afite imvune y’ikirenge ariko ikibazo kimuhangayikishije ni uko atazi igihe Haaland azagarukira. Ikipe ya Man City igiye gukurikirana uko uyu rutahizamu akira “umunsi ku munsi”. Guardiola yagize ati: “Afite ikibazo ku igufwa ryo ku kirenge cye kandi nyuma y’umukino uheruka yarabyumvaga. “Ntashobora gukina.Ntabwo…
SOMA INKURUIcyizere cy’agahenge muri Gaza gikomeje kugabanuka
Mu nama mu murwa mukuru Doha, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko Qatar izakomeza umuhate wayo wo kotsa igitutu impande zombi kugira ngo habeho agehenge, nubwo gutera ibisasu kwa Israel “kurimo kugabanya amahirwe” yuko habaho akandi gahenge. Iki gihugu cyo mu Kigobe cy’Abarabu cyagize uruhare rukomeye mu biganiro byagejeje ku gahenge kamaze icyumweru kabaye mu mpera y’Ugushyingo (11), katumye bamwe mu bashimuswe barekurwa. Ku cyumweru, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko “intambara irarimbanyije”. Yavuze ko mu minsi ya vuba aha ishize, “abaterabwoba ba Hamas babarirwa muri za…
SOMA INKURUHatanzwe ibihembo by’indashyikirwa ku ruhare rwabo mu buringanire n’ubwuzuzanye muri siporo
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023, muri BK Arena, Minisiteri ya Siporo, Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse na UN Women & Gender Monitoring office yahaye ibihembo abagore n’abakobwa 13 bitwaye neza mu mikino itandukanye mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu gutuma uburinganire n’ubwuzuzanye bugerwaho muri siporo y’u Rwanda. Muri uyu muhango wanitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo bashyikirijwe igitabo gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa uburinganire, cyiswe…
SOMA INKURU