Hatanzwe ibihembo by’indashyikirwa ku ruhare rwabo mu buringanire n’ubwuzuzanye muri siporo


Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023, muri BK Arena,  Minisiteri ya Siporo, Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse na UN Women & Gender Monitoring office yahaye ibihembo abagore n’abakobwa 13 bitwaye neza mu mikino itandukanye mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu gutuma uburinganire n’ubwuzuzanye bugerwaho muri siporo y’u Rwanda. 

Muri uyu muhango wanitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo bashyikirijwe igitabo gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa uburinganire, cyiswe ‘Guidelines for Adressing Gender-Based Violence in the Sports Sector.’

Mbere y’uko ibihembo bitangwa habanje kuba umukino wahuje APR WVC na Police WVC, washimishije abari muri BK Arena cyane cyane abanyeshuri bari bayirimo, aho ku iseti ya mbere yegukanywe na APR WVC ku manota 24-26, iseti ya kabiri na yo yegukanywe n’APR WWC  ku manota 30-28 mu gihe iya nyuma Police WVC yayikinnye yacitse intege ndetse ihita inayitakaza ku manota 13-25.

Mu bahawe ibihembo harimo umusifuzi Mukansanga Salima, Ingabire Diane ukina amagare, Queen Kalimpinya usiganwa mu modoka, Umulisa Joselyne uharanira iterambere rya Tennis, Zura Mushambokazi ukina Taekwondo na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane na Munezero Valentine wa APR WVC .

Hari kandi Ishimwe Henriette ukina Cricket, Uwihoreye Tufaha ukina imikino yo kurwanisha inkota, Nyirahuku Philomene ushishikariza abakobwa gukina Basketball ku mashuri, Gashagaza Solange ukina Karate na Tetero Odile ukina Basketball. Hahembwe kandi na Rudasingwa Camille wazamuye abakobwa benshi bakina Volleyball.

Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo yibukije urubyiruko ko rushobora guhindura isi binyuze muri siporo rurwanya akarengane kayibamo.

Ati: “ Abasore n’inkumi mwese mwige kuvuga ‘oya’ kuko ufite inshingano zo kwiyubahisha ugahabwa icyo ufitiye uburenganzira aho ariho hose nta yandi mananiza. Niba uhuye n’ihohoterwa rikubuza kugera aho ushaka muri siporo, haguruka uvuge kuko turahari ku bwawe.   Hari ibyashyizweho kugira ngo bibatere ingabo mu bitugu, bibarinde ndetse munamenye ko nta n’umwe ukwiriye kugira ubwoba bwo kujya mu mukino runaka. Abo twahaye ibihembo ni nko kubasaba kugenda bakabwira abandi ko impinduka zishoboka.”

Abitabiriye uyu muhango banibukijwe ko buri wese agomba kugira uruhare mu buringanire n’ubwuzuzanye muri siporo no kurwanya ihohoterwa rishobora gukorerwa abagore.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KATITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.