Serivice bahabwa zibaha icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa SIDA uzaba akiri mu Rwanda


Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA tariki 30 Ugushyingo 2023, bamwe mu bafite virusi itera SIDA bayimaranye imyaka itari mike, bishimira ko babayeho mu buzima bwiza nta byuririzi bibibasira, bakaba batangaza ko byose babikesha intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya virusi itera SIDA, kuko abayifite  bakurikiranwa bihagije bahabwa inama ari nako bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. 

Mukamana (izina twamuhaye),  amaranye virusi itera SIDA imyaka 24, ariko atangaza ko kugeza ubu abayeho neza atibasirwa n’ibyuririzi, ibi byose akaba abikesha kuba yaramenye uko ahagaze, yamenya ko yanduye agatangira kwita ku buzima bwe ari nako yirinda gusambana nta gakingirizo, akaba atangaza ko gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yatangiranye nayo, ubu akaba yemeza ko abamenya ko yanduye virusi itera SIDA ari abo abibwiye.

Ati: ” Mu Rwanda batwitaho, dukorerwa ibizamini bakamenya uko abasirikare bacu bahagaze “CD4″, bigatuma bamenya uko badukurikirana. Njyendeye ku mashyirahamwe anyuranye nzi y’abafite virusi itera SIDA, nkasanga nta bantu bakibasirwa n’ibyuririzi bakarwara SIDA, nsanga nta kizabuza  ko muri 2030 nta wurwaye Sida uzaba akigaragara mu Rwanda”.

Simbizi (izina twamuhaye) atangaza ko amaze imyaka 20 afite virusi itera SIDA, ko ariko kwipimisha ari intambwe ya mbere yarinda uwanduye virusi itera SIDA kwibasirwa n’ibyuririri aribyo bishora umuntu kurwara SIDA.

Ati “ Kwirinda kurwara SIDA birashoboka, icy’ingenzi ni ukwipimishiriza ku gihe, kugira ngo umuntu atangire imiti kare, abasirikare b’umubiri bataragabanuka cyane ngo umuntu abe yarwara SIDA. Serivice z’ubuzima bw’Igihugu cyacu zita ku buryo bufatika abanduye virusi itera SIDA, yaba mu nama, kubapima cyane ko ahenshi bikorerwa ubuntu ndetse n’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itangirwa ubuntu, ibi byose ni icyizere cyiza cyerekana ko icyerekezo u Rwanda rwihaye ko 2030 nta murwayi wa SIDA uzaba ukigaraga gifite ishingiro.”

Ibi aba baturage batangaza binashimangirwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri raporo yasohoye muri Nyakanga 2023, igaragaza uko ubwandu bwa virusi itera SIDA buhagaze, yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 5 by’Afurika bifite 95%  by’abafite virusi itera SIDA bazi neza uko bahagaze, 97.5% mu banduye virusi itera SIDA bafata neza imiti igabanya ubukana bwayo, naho 98% bari ku kigero cyo kuba batanduza virusi itera SIDA. Uyu muryango ukaba waraboneyeho umwanya wo kwemeza ko ibi bitanga icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa Sida uzaba uri mu Rwanda.

MINISANTE itanga icyizere…

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, Dr Ikuzo Basile, atangaza ko intego ya Minisiteri y’ubuzima ari uko nta mu rwayi wa Sida uzaba uri mu Rwanda mu mwaka wa 2030.

Yagize ati “Intego yacu ni uko nta murwayi wa SIDA tuzaba dufite mwaka wa 2030. Ntibivuze ko nta bazaba bandura virusi itera Sida, bazaba bahari, ariko nta murwayi wa SIDA tuzaba dufite.”

Mu Rwanda habarirwa 3% by’abantu bafite virusi itera Sida, aho igipimo cy’ubwandu bushya kiri kuri 0.08%.

Isi yihaye intego ko mu mwaka wa 2030 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse 95% byabo  bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.