Serivice bahabwa zibaha icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa SIDA uzaba akiri mu Rwanda

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA tariki 30 Ugushyingo 2023, bamwe mu bafite virusi itera SIDA bayimaranye imyaka itari mike, bishimira ko babayeho mu buzima bwiza nta byuririzi bibibasira, bakaba batangaza ko byose babikesha intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya virusi itera SIDA, kuko abayifite  bakurikiranwa bihagije bahabwa inama ari nako bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.  Mukamana (izina twamuhaye),  amaranye virusi itera SIDA imyaka 24, ariko atangaza ko kugeza ubu abayeho neza atibasirwa n’ibyuririzi, ibi byose akaba abikesha kuba yaramenye uko ahagaze, yamenya…

SOMA INKURU