Imitungo itezwa cyamunara igurishwa 38% gusa by’agaciro ikwiye – Transparency

Ibibazo bigaragara mu kugurisha imitungo mu cyamunara ni ingingo ihangayikishije abaturage nk’uko bisobanurwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda. Uyu muryango ugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023 wakiriye ibibazo 3,770 bishingiye kuri cyamunara byaturutse mu baturage 3,740. Muri aba bagaragaje ibibazo byakarengane 49% ni abagore naho 51% ni abagabo. Mu bibazo byakiriwe na Transparency International Rwanda bishingiye ku kuba abaturage batishimiye agaciro nyako gahabwa imitungo yabo mu gihe cya cyamunara. Mu isesengura ryakozwe n’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda byagaragaye ko imitungo myinshi ihabwa nibura agaciro…

SOMA INKURU

Imbogamizi ikomeje kubangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA mu Rwanda

Nyuma yuko isi ndetse n’u Rwanda byihaye intego ya 95-95-95 yo kugeza muri 2030, igamije ko abantu 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, naho 95% y’abasanganywe virusi itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95 ya nyuma ikaba ari uko 95% y’abafata imiti batabasha kwanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina haracyagaragara imbogamizi kuri iyi gahunda. Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kugera ku ntambwe ishimishije kuri iyi ntego rwihaye, abaganga bo mu Rwanda bakomeje guhura n’ikibazo cy’abantu batazi uko bahagaze, hakaba harimo abanduza kwandura virusi…

SOMA INKURU

Umuhanzi ukunzwe muri Afurika yishimiye ibyiza bitatse u Rwanda

Umuhanzi King Promise uri mu bagezweho muri iki gihe muri Afurika, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda. King Promise uzwi mu ndirimbo Terminator iri mu zikunzwe na benshi muri iyi minsi, yari amaze iminsi ari mu Rwanda, aho we na bagenzi be bari mu nama ya Qatar Business Africa Forum. Uyu muhanzi kandi yanaboneyeho gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ajya kureba Ingagi. Mu butumwa buherekejwe n’amashusho n’amafoto by’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, King Promise yashyizeho ubutumwa agira ati “Murakoze Rwanda.” King Promise yakomeje ashimira gahunda…

SOMA INKURU

Union of the blind calls for local production of white canes

Rwanda Union of the Blind (RUB), an organisation that campaigns for the rights of people with visual impairment, has called for the local production of special assistive tools, which are known as white canes. A white cane allows blind or visually impaired people to scan their surroundings for obstacles or orientation marks. It also helps onlookers to easily identify the user as blind or visually impaired and take appropriate care. The organisation says local production of white canes can make them more affordable. The call is being made ahead of…

SOMA INKURU

Au Kenya, des négociations pour un premier traité mondial contre la pollution plastique

Les négociations pour discuter de mesures concrètes pour lutter contre la pollution plastique ont débuté lundi au Kenya. Un large consensus existe sur la nécessité d’un traité, mais les positions divergent entre les différents pays, les défenseurs de l’environnement et les industriels du plastique.  Des représentants de 175 pays se réunissent dès lundi 13 novembre, à Nairobi, au Kenya, pour négocier des mesures concrètes pour lutter contre la pollution plastique, malgré les nombreuses divergences entre les parties prenantes. Les pays s’étaient mis d’accord en 2022 pour finaliser, d’ici fin 2024, un premier traité…

SOMA INKURU

USA: Abasirikare batanu bishwe n’impanuka

Abasirikare batanu ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bapfuye ubwo indege ya Kajugujugu bari barimo mu gihe cy’imyitozo, yahanukiraga mu Nyanja ya Méditeranée, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu. Inkuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, ‘Reuters’, ivuga ko nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Amerika babiri batavuzwe amazina, ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira iyo mpanuka ikimara kuba, ndetse n’iperereza ritangira gukorwa ku cyaba cyateje iyo mpanuka, naho abari bayirimo ngo bakaba ari abasirikarS bo mu mutwe wihariye (U.S. Army special Operations Personnel). Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga w’Ishami rishinzwe umutekano w’Amerika, Lloyd Austin, yavuze ko icyabaye ari…

SOMA INKURU

EALA: Abadepite harimo uwo mu Rwanda bateranye amagambo karahava

Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA),Hon. Fatuma Ndangiza, yasabye mugenzi we wa DRC kudakomeza gushinja ibinyoma u Rwanda. Ubwo bari mu bikorwa by’iyi Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,yaberaga i Arusha muri Tanzania,umudepite w’umunyekongo witwa Evariste Kalala, yahenze ibi biganiro bigiye gusozwa,azamura ibinyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri muri Congo. Yagize ati “Hari benshi muri DRC bari kwicwa kandi n’umutungo kamere w’igihugu cyacu uri kwibwa n’igihugu tuzi ko turi kumwe mu Muryango.” Undi munyekongo François Ngate Mangu yahise nawe ashyigikira ibyo mugenzi we…

SOMA INKURU

Musanze: Yisenyeyeho inzu yubakiwe na leta

Mu kagari ka Sahara, umurenge wa Busogo, akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nganizi, ushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya. Yabikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, ubwo yacunze imvura iguye aca mu rihumye abaturage n’ubuyobozi, asambura inzu yubakiwe na Leta nk’umuturage utishoboye, nyuma yo gusambura amabati akuramo n’inzugi ndetse n’amadirishya ajya kubigurisha. Nganizi ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka, utuye muri ako gace, abaturage bavuga ko imyitwarire ye idasanzwe, kuko yari yasambuye iyo nzu mbere, akaba yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo…

SOMA INKURU

Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye

Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavibi yaba abakina mu Rwanda na bamwe mu bakina mu mahanga batangiye imyitozo yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium, ariko kuri uyu wa mbere berekeje i Huye aho bagiye kwitegura umukino wa mbere. Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma ndetse ikanahakinira imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi izakiramo ikipe y’igihugu ya Zimbabwe. Umukino wa mbere wo gushaka itike uzaba ku wa 3  tariki 15 Ugushyingo, aho kwinjira…

SOMA INKURU

Imbabazi Nzizera Aimable yahaye umunyamakuru Manirakiza ntibazivugaho rumwe

Hari kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ku masaha y’igicamunsi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Manirakiza Theogene afungwa by’agateganyo akaba yarakurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, byatunguranye ubwo kuri iyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 mu rukiko hasomewe ibaruwa Nzizera Aimable yanditse asabira imbabazi Manirakiza Theogene nubwo izi mbabazi aba bombi batazivugaho rumwe. Nyuma y’aho Nzizera Aimable wareze uyu munyamakuru, yanditse ibaruwa kuwa 10 Ugushyingo yasomwe mu rukiko, aho Nzizera agira ati: “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza Theogene akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe…

SOMA INKURU