Nyamasheke: Kudaha umwanya uhagije abana kimwe mu byongera igwingira


Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hagaragajwe ko kudaha umwanya abana ari nk’imwe mu mpamvu yihishe inyuma y’igwingira ry’abana mu karere ka Nyamasheke

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko kuba ingwingira ridacika biterwa no kuba ababyeyi nta mwanya uhagije bagenera abana babo ngo babategurire indyo yuzuye kandi ibyo kurya bihari.

Ati: “Ibyo kurya hano si ikibazo, muri kano gace harera cyane kuburyo nta kibazo cy’ibiryo gihari ahubwo ababyeyi b’ino bakunda imirimo cyane kuburyo usanga abana basa nk’abirera cyangwa bakarerwa n’abaturanyi, bityo wa mwana utagira umwitaho bihagije aho kurya indyo yuzuye akirirwa arya cya kijumba bamusigiye.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gushinzwe kwita ku buzima bw’umwana (NCDA), Ingabire Assoumpta avuga ko kuba ababyeyi batita ku bana bihagije bagaha agaciro imirimo kubarusha arirwo rugamba rukomeye bazarwana ngo ingwingira ricike.

Ati: “Umubyeyi usanga abyuka saa kumi n’imwe ajya mu mirimo ye agataha izindi saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi yasize umwana inyuma, wa mwana ntawumwitaho akirirwana ikijumba nyina yamusigiye agenda, ubuzima bwe bukaba ubwo kandi ibyo kurya bitabuze. Niyo mpamvu ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa twese turi gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo uko bikwiye bakabaha indyo yuzuye, kwita ku isuku yabo ndetse bakitabira no kubakingiza ku gihe.”

Nyirangirimana Agnes umuturage wo mu murenge wa Karengera, akagari ka Higiro, avuga ko ahanini usanga ababyeyi bo muri aka gace bakunda imirimo cyane ndetse n’ubumenyi bwo kwita ku mirirey’abana bukaba bukiri hasi.

Yagize ati: “Ababyei b’ino bakunda imirimo cyane ku buryo abana usanga birirwa mu gasozi ntawubitayeho. Ikindi kandi haracyari ubujiji aho butuma hatabaho kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, bakabyara abo badashoboye kurera.”

Mukamana Liberata wo mu kagari ka Wimana, avuga ko ingwingira abona riterwa no kuba ababyeyi batazi kugenera abana igihe gihagije ndetse no kubategurira indyo yuzuye.

Yagize ati: “nk’ubu se umwana waba utamuhaye igihe gihagije ngo umwiteho, umutegurire indyo yuzuye agakura neza? Hano ababyeyi ntibazi kwiha gahunda ngo bamenye igihe bagira mu mirimo ndetse n’igihe cyo kwita ku bana”

Ubukangurambaga ngaruka mwaka bwo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bwatangirijwe ku mugaragaro mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kwegera uturere tugikomeje kugaragaramo ingwingira aho muri aka karere imibare yagaragaje ko ikigero cy’ingwingira cyiyongereye kuri 3.7% mu gihe cy’imyaka itanu.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti “Hehe n’igwingira” Twite ku buzima bw’ umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose, byose bihuriza mu gukaza ingamba zo kurwanya ingwingira mu bana bari munsi y’i myaka itanu no kurushaho kwita ku mibereho .

Iki cyumweru cy’ubukangurambaga ngaruka mwaka bwo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana gifite umwihariko kuko gihuriranye no gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ikomatanyije y’imyaka ibiri yo kwihutisha igabanuka ry’igwingira mu Rwanda yatangijwe mu kwezi kwa Kamena 2023.

 

 

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUKANTWARI Magnifique


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.