Shifting focus from curative to preventive and promotive health

In the evolving landscape of healthcare, a paradigm shift from curative to preventive and promotive health strategies has become increasingly imperative. This transition represents a fundamental reorientation in our approach to well-being, emphasizing proactive measures to forestall the onset of illnesses rather than predominantly reacting to them. The traditional model of healthcare predominantly centered on curative interventions, often addressing ailments after their manifestation, is being reshaped by a growing recognition of the efficacy and cost-effectiveness of preventive and promotive health measures. This article delves into the pivotal importance of embracing…

SOMA INKURU

Muhanga: Abasore n’inkumi babanaga mu nzu imwe, barakekwaho ubujura buciye icyuho

Abasore bane n’abakobwa bane babana mu nzu imwe batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo gutobora inzu z’abaturage ndetse no kwambura abaturage utwabo ku muhanda. Amakuru y’ifatwa ry’aba basore n’inkumi bakekwaho kujujubya abaturage no guteza umutekano muke mu baturage yamenyekanye nyuma y’uko basanzwe mu nzu babanagamo uko ari umunani iherereye mu mudugudu wa Rugarama, kagari ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye. Bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bemeza ko abo basore n’inkumi bakiri mu myaka iri munsi ya 25 bafite imyitwarire idahwitse. Abamaze gutabwa muri yombi harimo Habumuremyi Elisa ufite imyaka 24, Jyamubandi…

SOMA INKURU

Banze gukora imyitozo, dore icyo bashinja ubuyabozi bwabo

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, banze gukora imyitozo batarahabwa umushahara baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikomeje kuvugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi n’uduhimbazamusyi twabo. Amakuru yizewe, ni uko ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo, abakinnyi banze kujya gukora imyitozo nyamara hari hakodeshejwe imodoka ibajyana ku kibuga cyo mu Rugunga ahazwi nko kuri malaria. Aba bakinnyi baberewemo umushahara w’ukwezi gushize ariko n’uku k’Ugushyingo kwamaze kwikubitamo. Uretse uyu mushahara baberewemo kandi, banafitiwe uduhimbazamusyi tw’imikino itandukanye batsinze irimo n’Igikombe cy’Amahoro n’icya Super coupe begukanye batsinze Rayon…

SOMA INKURU

Ibya Prince Kid bikomeje gufata indi ntera

Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) Rwanda Collection Services, rwatangaje ko kugeza ubu Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) ataragezwa mu igororero iryo ari ryo ryose. Ku wa 13 Ukwakira 2023 nibwo umucamanza mu Rukiko Rukuru, yahamije Ishimwe Dieudonné icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahita akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu. Icyakora Me Nyembo Emelyne umwunganira mu bijyanye n’amategeko, aheruka gutangaza ko kugeza ubu batarajuririra icyemezo cy’Urukiko rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ukwezi kurenga…

SOMA INKURU

Perezida Tshisekedi adaciye ku ruhande yatangaje gahunda bafite ku Rwanda

Mu kiganiro  Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiranye na France 24 hamwe na RFI cyasohotse kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, yongeye guhamya ko ubwo umuryango mpuzamahanga wanze gufatira u Rwanda ibihano, kandi ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke muri Congo, ngo ibibazo bizakemuka binyuze mu ntambara. Ati “Twebwe dukorerwa amakosa, ibintu ntabwo byarebwe mu buryo bwacu, ariko bigomba kureberwa mu cyerekezo cy’abakora amakosa kuri icyo kibazo [….] Twe turavuga ngo nyuma y’inshuro nyinshi twasabye umuryango mpuzamahanga ngo ufatire u Rwanda ibihano, nibitinda tuzirindira umutekano…

SOMA INKURU

Imitungo itezwa cyamunara igurishwa 38% gusa by’agaciro ikwiye – Transparency

Ibibazo bigaragara mu kugurisha imitungo mu cyamunara ni ingingo ihangayikishije abaturage nk’uko bisobanurwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda. Uyu muryango ugaragaza ko muri uyu mwaka wa 2023 wakiriye ibibazo 3,770 bishingiye kuri cyamunara byaturutse mu baturage 3,740. Muri aba bagaragaje ibibazo byakarengane 49% ni abagore naho 51% ni abagabo. Mu bibazo byakiriwe na Transparency International Rwanda bishingiye ku kuba abaturage batishimiye agaciro nyako gahabwa imitungo yabo mu gihe cya cyamunara. Mu isesengura ryakozwe n’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda byagaragaye ko imitungo myinshi ihabwa nibura agaciro…

SOMA INKURU