Ingaruka zo kutaboneza urubyaro ku ihindagurika ry’ikirere


Usanga hirya no hino mu Rwanda abantu banyuranye bavuga ko habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ndetse hakaba n’abavuga ko wakeka ko u Rwanda rw’uyu munsi runyuranye n’urwo mu bihe byashize. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akarere ka Muhanga hamwe mu havugwaho ihindagurika ry’ikirere rikabije, intandaro ishyirwa mu majwi akaba ubwiyongere bw’abaturage.

Ntamwemezi Diogene utuye mu mudugudu wa Gitongati, mu kagali ka Nganzo, mu murenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri kano Karere  aribwo ntandaro yo kwangiza amashyamba,  kuko bayatema bashaka ibibanza byo kubakamo ndetse n’imashini ziza kubisiza zikohereza imyotsi ihumanya ikirere, yemwe n’umubare w’abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti nawo ukiyongera, ibi byose bikangiza ibidukikije, iyangirika ryabyo rikaba intandaro y’ihindagurika ry’ikirere.

Ntamwemezi yagize ati “uburyo imvura yagwaga siko ikigwa, ibi byose biterwa n’ihindagurika ry’ikirere rituruka ku iyangirika ry’ibidukikije, ibi byose bitera inzara ya hato na hato, akaba ariyo mpamvu ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro ndetse no gukoresha ibindi bicanwa bidakomoka ku biti ari ingenzi”.

Iyangizwa ry’amashyamba ni kimwe mu bitera ihindagurika ry’ikirere

Kazeneza Thomas utuye mu mudugudu wa Gihuma, akagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, yashimangiye ibimaze gutangazwa hejuru, ko habaye ihindagurika rikomeye ry’ikirere ndetse bikaba byaratumye nta bihe bizwi by’ihinga bikibaho kuko byicara bihindagurika, kuri we ibi byose biterwa n’ubucucike bw’abaturage butuma habaho kwangiza ibidukikije.

Kazeneza yatanze inama yo gukangurira abantu gutera ibiti by’imitako n’iby’imbuto bisimbura amashyamba atemwa hashakwa aho gutura n’ibicanwa, anasaba ko buri muturage yafata amazi aturuka ku nzu ye kuko uko umubare w’abaturage wiyongera, niko amazu yiyongera, n’amazi ava ku mazu akiyongera bityo akangiza ibidukikije.

Ushinzwe ibidukikije mu karere ka Muhanga yemeje ko koko ubwiyongere bukabije bw’abaturage bufite uruhare mu kwangiza ibidukikije dore ko ubucucike ari abaturage 530 kuri kirometero kare, anatangaza ko igishushanyo mbonera gishya kizaba igisubizo kuri iki kibazo, ko ariko igihe kitarasohoka bashaka igisubizo cyihuse harimo gusimbuza amashyamba yagiye atemwa hamwe no gushishikariza abaturage gucana gaz, biogaz ndetse no gukoresha rondereza.

Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’iteganyagihe “Meteo Rwanda” Mbati Mugunga Mathieu yatangarije umuringanews.com ko koko mu karere ka Muhanga habayeho ihindagurika ry’ikirere. Ati “nibyo koko muri Muhanga iteganyagihe ryerekanye ko habayeho ihindagurika rikomeye ry’ikirere, rikomoka ku pamvu zinyuranye harimo n’iyangirika ry’ibidukikije cyane ko ari Umujyi uri gutera imbere uri guturwa cyane, twe nka Meteo tubimenyesha inzego zishinzwe kurengera ibidukikije uko ikirere kifasha mu gihe kigeze ku mezi atatu kugirango bafate ingamba zo gushakira umuti iki kibazo”.

Ubushakashatsi bwerekana uko gahunda yo kuboneza urubyaro ihagaze

Ubushakashatsi ku buzima bwakozwe n’ ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurirashamibare mu Rwanda “NISR” kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2015, bwerekanye ko mu Rwanda umubyeyi umwe abarirwa abana 4.2.

Nubwo bigarara ko umubare w’abana ku mubyeyi wagabanutse ariko haracyari urugendo, kuko byagaragajwe ko buri mubyeyi atagomba kurenza byibuze abana batatu mu rwego kwirinda kubyara abo tudashoboye kurera ndetse no kugendera ku igenamigambi ry’igihugu, aho byagarajwe ko ubwiyongere bw’abaturage ari intandaro ry’ihindagurika ry’ikirere.

Mu bijyanye n’uburumbuke, buriya bushakashatsi bwakozwe na NISR bwerekanye ko mu Rwanda mu mwaka wa 2005 buri mubyeyi yabarirwaga abana 6.1, ariko ko mu mwaka wa 2015 buri mubyeyi yari ageze ku bana 4.2.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.