Amafoto yagaragaje isura nshya y’imyitozo y’ingabo za FARDC

Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu. Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC. Abo bazungu bari gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31. U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka…

SOMA INKURU

Ibintu bikomeje kudogera aho abasaga 500 biciwe mu bitaro mu mujyi wa Gaza

Intambara hagati ya Israel na Hamas ikomeje kwamaganwa n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye, ariko igitero cyamishije ibisasu kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2023 ku bitaro bya Al Ahli mu mujyi wa Gaza, bigahitana abasaga 500 ndetse bigasiga n’inkomere zitari nke cyamaganwe ku bwinshi. Hamas yashinje Israel kugaba ibyo bitero, ariko muvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, yavuze ko ingabo zabo nta bikorwa bya gisirikare zari zirimo mu masaha igisasu cyarasiwe ku bitaro ndetse ko n’ubwoko bw’icyo gisasu batabugira. Ibi bitangazwa na Israel bikaba byamaganiwe kure na Hamas yatangaje ko…

SOMA INKURU

Bishimira inyungu bakesha kubungabunga Parike y’Ibirunga

U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima aho mu ntego z’icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe.  Ni muri urwo rwego abatuye mu mirenge ya Nyange na Kinigi, mu karere ka Musanze bibumbiye mu mashyirahamwe anyuranye, muri bo harimo n’abahoze ari ba rushimusi, kuri ubu bakaba barata inyungu zo gusigasira ibigize Parike y’Ibirunga. Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza ibiyigize, bakamenya ibyiza byo kuyibungabunga, kuri ubu bahurijwe hamwe mu mashyirahamwe akora…

SOMA INKURU

Yakorewe ihohoterwa bimuviramo ingaruka zikomeye

Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abagore bahohoterwa ku buryo bukomeye nyamara inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, ariko ntibyabujije Uwimana Jaqueline  gukubitwa n’umugabo we ndetse binamuviramo kubura umwana we. Uwimana utuye mu kagali ka Rutonde, mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, yatangaje ko  yagiye akorerwa ihohoterwa cyane, akaba yaremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo yari ifite amezi abiri ikavamo. Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi…

SOMA INKURU

Agahinda gakomeye batewe n’abo bashakanye, ntibifuza ko ibyababayeho byagera ku bandi

Ni mu kagali ka Kiyanja, mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza, ahagaragaye abagore banyuranye batangaza ko bandujwe virusi itera SIDA n’abagabo babo ku bushake, bakaba bemeza ko iki ari ikibazo basangiye na benshi nubwo hari abahisemo kuryumaho bikaba agahinda ka twibanire. Uwo twahaye izina rya Mbabazi kubera impamvu z’umutekano we, ufite imyaka 28, yatangaje ko umugabo we bamaze kubyarana kabiri, ariko bashakanye bose nta numwe ufite virusi itera SIDA, ariko ku nda ya mbere bagiye kwa muganga basanga umugabo yaranduye virusi itera SIDA ariko umugore atarandura, ngo bakomeje…

SOMA INKURU

Amerika yagize icyo ivuga ku mirwano yubuye hagati ya M23 n’ingabo za FARDC

Itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe ikiyita ‘Wazalendo’, irwana ku ruhande rwa Leta ndetse bivugwa ko Leta ariyo iyiha ibikoresho, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko ihangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta, ishimangira ko ikibazo kitazakemurwa n’intambara ahubwo ari ibiganiro. Iyi mirwano yakuye mu byabo benshi, abandi bahatakariza ubuzima mu gihe hazamukiyemo imvugo n’ibikorwa by’urwango bishingiye ku bwoko byibasiye Abatutsi, ku buryo bishobora no kuganisha kuri…

SOMA INKURU

Reintroduction effort brought lions back to Akagera Park

By Diane NIKUZE NKUSI Historical records reveal that the lion population in Rwanda’s Akagera National Park, once numbering 300 individuals, faced extinction by 2001 due to rampant poaching and conflicts between humans and wildlife. However, in 2015, a reintroduction effort brought back seven lions to the park, followed by the addition of two males in 2017 to enhance the genetic diversity within the population. Speaking to the umuringanews, Ladislas Ndahiriwe, the Park Manager, said that the lion population has not only rebounded but flourished, currently numbering 59 individuals. He attributes…

SOMA INKURU

Impamvu muzi y’itandukana ry’umutoza Yamen Zelfani na Rayon Sports

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru,tariki ya 8 Ukwakira 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports  izwi ku izina rya Gikundiro yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza wayo Yamen Zelfani  ku bwumvikane bw’impande zombi. Uyu munya Tunisia,Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports yavuye muri iyi kipa nyuma yo kumenyekana ko yatangaje  ko atakomezanya n’iyi kipe mu gihe abafana bayo bari kumutuka. Mu gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kugenda, umutoza Zelfani yagize ati: “Niba bigeze aho abafana bantuka birengagije akazi keza narimo gukora muri Rayon Sports,byaba byiza dutandukanye neza nkigendera amahoro”. Ubuyobozi bwa Rayon…

SOMA INKURU

Imirwano ikaze irakomeje hagati ya FARDC na M23

Kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ibirindiro by’umutwe wa M23 biri muri Teritwari ya Rutschuru,Gurupoma ya Binja ni mu gace k’umuhanda wa Mabenga ugana muri Pariki ya Rwindi ,habaye gukozanyaho hagati ya M23 na FARDC aho yari ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo,FDLR na RUD URUNANA. Ni mugihe kandi indi mirwano yaberaga mu gace ka Kinyandonyi na Ngwenda ni mu ntera ya 6Km ugana mu mujyi wa Kiwanja ,aho ingabo za Leta zarashishaga utudege tugagira abadereva tuzwi nka Drones,muri iyi mirwano kandi harimo imitwe y’inyeshyamba z’abanyarwanda za RUD,FPP na PDM iyi…

SOMA INKURU

Intambara irakomeje hagati y’igisirikare cya Israel na Hamas

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere intambara irakomeje hagati y’igisiriare cya Israel na Hamas, abamaze gupfa ku mpande zombi bararenga 1,100 kuva kuwa gatandatu mu gitondo Hamas itangira igitero kuri Israel. Amwe mu makuru wamenya ubu: Igisirikare cya Israel cyatangaje muri iki gitondo ko ahantu umunani mu majyepfo y’igihugu kirimo kurasana n’abarwanyi ba Hamas Mu masaha 36 nyuma y’uko imirwano itangiye, ibisasu bya rokete biracyaturuka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel Mu kwihimura, ibisasu bya Israel bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho…

SOMA INKURU