Abanyarwandakazi batwaye ku bwinshi agace ka kabiri mu marushanwa ya Tour du Burundi

Abanyarwandakazi batandatu bitabiriye Tour du Burundi yatangiye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023, batwaye imyanya 5 ya mbere mu gace ka kabiri k’iri rushanwa. Uyu munsi,abakinnyi basoreje I Gitega bavuye mu Ntara ya Mwaro ahitwa I nyakararo. Bakaba basiganwe ku ntera y’ibilometero 59 (59km). Muri aka gace ka kabiri,abanyarwandakazi bakoze agashya kuko mu bakinnyi 32, batanu ba mbere bose ni abanyarwandakazi. Mukashema Josiane niwe watsinze aka gace,akurikirwa na Nirere Xaverine mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa 3. Kuri iki cyumweru,mu gusiganwa nk’ikipe,ikipe y’u Rwanda nabwo yabaye iya mbere itsinze Misiri…

SOMA INKURU

Umuhanzi Confy yatangaje uburwayi amaranye umwaka n’igice

Umuhanzi Munyaneza Confiance uzwi nka Confy uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko amaze umwaka n’igice abana n’ikibazo cy’uburwayi bwitwa ’Vitiligo’ gituma uruhu ruzana amabara adasanzwe, avuga ko amaze kubyakira, kandi ko yifuza ko n’abandi bafite iki kibazo biyakira, bagaterwa ishema n’abo bari bo. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Confy, yavuze ko icyo gihe cyose amaze afashwe n’iyi ndwara ,cyabaye urugendo rwo kwimenya , gukomera no kwiyakira. Yongeyeho ko kuva yatangira kubona imihindagukire y’uruhu rwe , yabanje kugira ubwoba ariko nyuma azakubona ko aricyo cyimugira umuntu wihariye, ashishikariza…

SOMA INKURU

Umukozi w’uruganda rwenga inzoga yagaragaye ari kunyara mu kigega zarimo

Abategetsi mu Bushinwa barimo gukora iperereza nyuma ya video yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umukozi w’umugabo wo mu ruganda rwenga inzoga rwa Tsingtao arimo aranyara mu kigega zengerwamo, bikekwa ko cyari cyuzuye mbere y’uko zishyirwa mu macupa. Iyo video yarebwe n’abantu ama miliyoni ku mbuga nkoranyambaga Bivugwa ko uru ruganda rwahise rubimenyeshwa polisi hakimara kugaragara iyo video ndetse iki kigega gihita kimena izo nzoga zose. Tsingtao ni imwe mu makompanyi akora inzoga nyishi mu Bushinwa ikaba n’iyambere y’icyo gihugu mu kuzijyana hanze. Inzego z’umutekano ziri gushakisha uwo mugabo wakoraga…

SOMA INKURU

Isiraheli yigambye kumena amabombe mu duce 400 two muri Gaza

Igisirikare cya Israel (IDF) kivuga ko cyateye ibice bigera kuri 400 muri Gaza mu masaha 24 ashize, bivuye kuri 320 catangaje ejo mu kiringo nk’ico nyene. Mu butumwa yacishije kuri X (yahoze yitwa Twitter), IDF ivuga ko mu bice yateye harimo abarwanyi ba Hamas barimo bitegura gutera ibisasu bya muzinga muri Israel, hamwe n’inzira yo mu kuzimu yifashishwa na Hamas mu kwinjira muri Israel iciye mu kiyaga. Ivuga kandi ko ibigo bikoreshwa n’ingabo zihagarariye intambara hamwe n’ibice bibikwamo intwaro mu misigiti yasenwe. IDF yongeraho ko “izakomeza ibitero mu ntumbero yo…

SOMA INKURU

REG WBBC ikomeje kwitegurai imikino nyafurika izana abakinnyi bashya

REG WBBC ikomeje kwitegura Imikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yongeye Anastasia Hayes Faith na Chelsea Jennings mu bakinnyi izifashisha muri iri rushanwa riteganyijwe kubera i Kigali tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe 10 yo muri aka Karere. U Rwanda ruzahagararirwa na APR WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri. Mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yaguze Umunyamerika Anastasia Hayes…

SOMA INKURU

Uwasabye ubufasha icyamamare Diamond dore icyo yamugeneye

Mu gitaramo cyatangiwemo ibihembo bya Trace Awards biherutse kubera i Kigali, umwe mu bakobwa bari bitabiriye yaje yitwaje umupira wanditseho amagambo asaba ubufasha umuhanzi Diamond Platinumz, ntiyabubona icyakora atahana amadarubindi ye. Mu gitaramo cyabaye ku wa 21 Ukwakira 2023, ubwo Diamond yajyaga ku rubyiniro hagaragaye umufana wari witwaje umupira wanditseho amagambo yo gusaba inkunga uyu muhanzi. Uwo mufana w’umukobwa yari ahagaze mu myanya y’imbere hafi y’urubyiniro. Yari yaje yitwaje umupira wo kwambara w’umweru wanditseho amagambo mu ibara ry’umukara. Ayo magambo yari mu Cyongereza, yagiraga ati “Diamond ndagukunda, ndashaka kuba nkawe.…

SOMA INKURU

Ruhango: Umuco kimwe mu bitera iyangirika ry’ibidukikije

Nyumay’uko mu karere ka Ruhango gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, hagaragaye ikibazo cy’uko abaturage baho bagikoresha cyane ibicanwa byiganjemo ibikomoka ku biti ari nabyo bifite uruhare rukomeye mu iyangirika ry’ibidukikije, umuyobozi wungiririje w’aka karere yahishuye ko umuco ari wo zingiro ry’iki kibazo. Umuyobozi w’ akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianey  yatangaje ko aka karere kari mu  dutuwe cyane aho kuri kirometero kare hatuye abaturage barenga 538, yemeza ko ubu bucucike iyo buhuye n’ umuco ndetse n’imyumvire bituma abantu bangiza ibidukikije bitwaje gushaka ibicanwa bikomoka ku biti…

SOMA INKURU

Barack Obama yitandukanyije na Israel ku bikorwa byayo muri Gaza

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko bimwe mu bikorwa bya Israel mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas, birimo nko gukata imiyoboro y’amazi no kubuza ibiryo kugera muri Gaza, bishobora gutera ibindi bibazo ku buryo byatuma imyitwarire ya Palestine ihinduka mu gihe kiri imbere. Obama yavuze ko ibikorwa ibyo aribyo byose by’Ingabo za Israel byirengagiza uburenganzira bwa muntu, bishobora guteza ibindi bibazo. Ati “Umwanzuro wa Guverinoma ya Israel wo kwima ibiryo, amazi n’amashanyarazi abaturage bo muri Gaza, bishobora kuzambya ibintu bigashyira ubuzima mu kaga,…

SOMA INKURU

Yanze umushahara agenerwa nka perezida

Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Generali Brice Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, yatangaje ko atazigera afata umushahara agenerwa nka perezida muri iki gihe cyose cy’inzibacyho. Nguema yavuze ko amafaranga yari kuzahebwa azajya mu bikorwa byo gufasha abaturage. Mu gihe we azakomeza gufata umushahara yarasanzwe afata nk’ukuriye Umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Itaganzo ryasohotse nijoro ku wa gatatu rigasomwa n’umuvugizi w’ubu butegetsi, rivuga ko Jenerali Nguema yafashe uyu mwanzuro kubera ko “azi ibibazo byihutirwa igihugu kirimo mu mibereho n’ibyo abaturage benshi ba Gabon bifuza”. Colonel…

SOMA INKURU

Yahojeje abana be abizeza kubatembereza u Rwanda

Mu butumwa bw’amashusho umuhanzi Diamond Platnumz yashyize ku rubuga rwa Instagram , yagaragaye abana be banze kumurekura bashaka kugumana na we mu nzu imwe, abasaba gutunganya ibyangombwa byabo by’inzira ngo bazajyane i Kigali. Ibi byabaye ubwo uyu muhanzi yabanje kunyura muri Afurika y’Epfo asuhuza abana be yabyaranye na Zari Hassan. Aya mashusho yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 17 Ukwakira 2023. Diamond utegerejwe mu Rwanda mu mu birori bya Trace Awards & Festival, yabwiye abana be ko bitashoboka ko bagumana muri ako kanya kuko batabona uko bitegura urugendo…

SOMA INKURU