Kuva mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ibirindiro by’umutwe wa M23 biri muri Teritwari ya Rutschuru,Gurupoma ya Binja ni mu gace k’umuhanda wa Mabenga ugana muri Pariki ya Rwindi ,habaye gukozanyaho hagati ya M23 na FARDC aho yari ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo,FDLR na RUD URUNANA.
Ni mugihe kandi indi mirwano yaberaga mu gace ka Kinyandonyi na Ngwenda ni mu ntera ya 6Km ugana mu mujyi wa Kiwanja ,aho ingabo za Leta zarashishaga utudege tugagira abadereva tuzwi nka Drones,muri iyi mirwano kandi harimo imitwe y’inyeshyamba z’abanyarwanda za RUD,FPP na PDM iyi mirwano ikaba yaje guhoshorora mu masa saba aho abarwanyi ba M23 bagumanye ibirindiro byabo.
Intego y’ibibitero byibasiye uduce twa Kinyandonyi na Ngwenda ingabo za Leta zirashaka guca umuhanda uzifasha kwisubiza umujyi wa Kiwanja n’uwa Bunagana,ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yavugaga ko hari abasilikare ba FARDC bari kuvanywa mu bice bya Beni na Ituri bagamije kongerera imbaraga ibi bitero abo basilikare ubu bakaba bakmbitse ahitwa Ishasha hafi n’umupaka uhuza Uganda na Congo-Kinshasa.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko nubwo Leta ya Congo ikomeza kwereka umuryango mpuzamahanga ko itari muri yi ntambara, ikabyegeka kuri Wazalendo,n’igikorwa bemeranije ho mu nama yahuje Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Gen.Maj Peter Kirimwami na ba Wazalendo ko iyi mitwe ya Mai mai mu mujyi wa Goma .
Aho iyi mitwe yahawe ububasha bwo kubyutsa intambara nyuma ingabo za Leta zikaza zibakurikiye,uyu musesenguzi avuga ko iyi ntambara ishobora kuba ariya mbere n’iya nyuma hagati ya Leta na M23,ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yongeye kwaduka mu gace ka Nturo,Kirorirwe na Kichanga.
UBWANDITSI: umuringanews.com