Zimwe mu mbogamizi zo gusubira mu ishuri ku bana basambanyijwe bagaterwa inda


Abangavu basambanyijwe bikabaviramo kubyara  imburagihe kuri ubu bakaba babarirwa mu bataye ishuri, bagaragaje imbogamuzi zibabuza gusubira mu ishuri.

Abangavu banyuranye bagiye basambanywa bagaterwa inda, batangaje ko gutotezwa n’ababyeyi babo ndetse bakimwa uburenganzira bw’abana ari imwe mu mbogamizi ikomeye ibabuza gusubira mu ishuri.

Uwiswe Murekatere k’ubw’umutekano we yatangaje ko yasambanyijwe akanaterwa inda afite imyaka 15, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ngo kuva ubwo gusubira mu ishuri kuri we byabaye umugani.

Ati ” Maze imyaka ibiri mbyaye, nkimara kubyara ababyeyi banjye bampaye akato, banshyira mu gikoni, ibintu byose ndimenya, yemwe umwana wanjye ni iyo arize ngiye ku musarani nta wamufata, ubwo rero kuvuga ko nasubira mu ishuri ntibishoboka kuko ntabona uwo nsingira umwana”.

Murekatete akomeza atangaza ko iyi mbogamizi imubuza gusubira mu ishuri atari umwihariko we, kuko ari ikibazo ahuriyeho na bagenzi be basambanyijwe bagaterwa inda.

Zimwe mu nama zakumira isambanywa ry’abana ryo ntandaro yo guta ishuri 

Murekatete Collette utuye mu mudugudu wa Rwinyana, mu kagari ka Shyogo avuga ko ubukene buri mu bituma abana b’abakobwa biga batwara inda asaba Leta kongera inyigisho nyinshi ku b’abakobwa.

Ati “Urabona nk’igihe cy’ishuri cyarageze umwana w’umukobwa rero arahura n’umuntu ushaka kumusambanya akamwemerera kumuha amafaranga, noneho yamuha 500 akayakira. Kugira ngo bicike rero nibahane bihanukiriye uwateye inda uwo mwana hanyuma abandi na bo bigishwe cyane.”

Twizeyimana Joshua utuye mu mudugudu wa Kacyiru yatangaje ko amakimbirane yo mu miryango n’ubukene biri mu bituma umwana w’umukobwa aterwa inda akananga gusubira mu ishuri.

Yagize ati “Benshi dufite hano mu biturage usanga imiryango bakomokamo itishoboye ndetse ihora mu makimbirane, ababyeyi bakabura umwanya wo kuganiriza abana babo no kubakurikirana. Leta nishyire imbaraga mu kuganiriza abana, inaganirize ababyeyi cyane cyane bamwe baba babana mu makimbirane.”

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUHONGERWA Frida


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.