Rwanda: Inyamaswa zishobora kuzaba amateka nizititabwaho kurushaho

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinjiriza akayabo mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku byiza nyaburanga byarwo birimo n’inyamaswa; gusa zimwe muri zo ziragenda zikendera uko bwije n’uko bukeye ku mpamvu zirimo ubuhigi n’ubushimusi, mu gihe hari n’izamaze gushiraho. Abashakashatsi ku binyabuzima n’abarebera hafi iby’inyamaswa zo mu gasozi, bavuga ko kuba zimwe zarashizeho n’izindi zikaba ziri mu marembera bigirwamo uruhare n’ubuhigi bunyuranyije n’amategeko bukomeje kwiyongera, ba rushimusi, ndetse no kuziroga. Zimwe zigenda zigabanyuka mu mibare n’aho zagaragaraga, naho izindi hashize imyaka myinshi zitakiboneka ahantu na hamwe mu Rwanda ku buryo bitekerezwa…

SOMA INKURU

FAO project helps improve Rwanda’s soil testing, productivity

A project implemented by the Food and Agriculture Organization of the United Nations (FO) has contributed to soil testing in Rwanda by funding equipment, optimising farmers’ practices and productivity through the right fertilisers that respond to soil and crop nutrient needs. The “Capacity Development on Sustainable Soil Management for Africa – Rwanda” project, which was implemented from July 2020 through May 2023, also provided policy advice on fertiliser quality assessment, according to FAO. During the closing workshop on the project in Kigali, on September 29, FAO indicated that the project…

SOMA INKURU

Zimwe mu mbogamizi zo gusubira mu ishuri ku bana basambanyijwe bagaterwa inda

Abangavu basambanyijwe bikabaviramo kubyara  imburagihe kuri ubu bakaba babarirwa mu bataye ishuri, bagaragaje imbogamuzi zibabuza gusubira mu ishuri. Abangavu banyuranye bagiye basambanywa bagaterwa inda, batangaje ko gutotezwa n’ababyeyi babo ndetse bakimwa uburenganzira bw’abana ari imwe mu mbogamizi ikomeye ibabuza gusubira mu ishuri. Uwiswe Murekatere k’ubw’umutekano we yatangaje ko yasambanyijwe akanaterwa inda afite imyaka 15, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ngo kuva ubwo gusubira mu ishuri kuri we byabaye umugani. Ati ” Maze imyaka ibiri mbyaye, nkimara kubyara ababyeyi banjye bampaye akato, banshyira mu gikoni, ibintu byose ndimenya, yemwe…

SOMA INKURU

Igitaramo cya The Ben i Bujumbura cyaranzwe n’udushya twinshi

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki cyumweru cyo ku ya 1 Ukwakira 2023 nibwo ,umuhanzi nyarwanda The Ben yakoreye igitaramo i Bujumbura mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo , kikaba cyaranzwe n’udushya dutandukanye aho Abarundi beretse urukundo uyu muhanzi bikamurenga akarira ku rubyiniro. 1. Abanyarwanda baje gushyigikira The Ben Dj Brianne, Junior Giti, M Izzo, Bahati Makaca, Sky2, Fuadi Uwihanganye, Uncle Austin, Rwema Dennis n’abandi batandukanye bari baje gushyigikira The Ben.Ni igitaramo cyaranzwe no gusangira ku bafana…

SOMA INKURU

M23 n’ingabo za FARDC bongeye kwitana ba mwana mu gitero cyagabwe i Masisi

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 washinje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko zagabye igitero mu byaro byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’amezi arenga atandatu hari agahenge. Itangazo rya M23 rivuga ko icyo gitero cyo ku cyumweru cyabaye saa cyenda z’amanywa (15h) mu byaro bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo na Kilorirwe hamwe no mu nkengero zaho. FARDC yahakanye ibivugwa na M23, ivuga ko ikomeje kubahiriza agahenge. Hashize igihe hari amakuru ko impande zombi zirimo kwitegura imirwano. Mu itangazo, umuvugizi wa M23 mu rwego…

SOMA INKURU

Rwanda: Icyumba cy’umukobwa hari ibigo bikomeje kukirengagiza

Gahunda y’icyumba cy’umukobwa mu mashuri abanza cyatangijwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa batungurwaga n’imihango bikabatera ipfunwe ndetse bamwe bagakurizamo gusiba ishuri igihe begereje kujya mu mihango, nubwo iki cyumba cyaje ari igisubizo ku myigire y’abana b’abakobwa kugeza ubu ibigo by’amashuri 1807 ntibigira icyo cyumba cy’umukobwa. Imibare ya Mineduc yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri 3 035 bingana na 62.7% ari byo bifite icyumba cy’umukobwa bivuye kuri 58.3% byariho mu mwaka wa 2020/21. MINEDUC igaragaza ko ibigo by’amashuri bigera kuri…

SOMA INKURU