Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho bwagaragaje ko 34% by’ingo mu Rwanda zidatunze inzitiramibu, ariko kandi ngo n’ingo nyinshi zizifite ziri mu mijyi kuko zihariye 76%, mu gihe ingo zo mu cyaro zifite inzitiramibu ziteye umuti ari 64% by’umubare w’abazifite. Nubwo ubushakashatsi bwerekanye ibi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, mu biganiro binyuranye cyagiye kigirana n’itangazamakuru rinyuranye cyemeje ko nta mpungenge abantu bakwiriye kugira ku kuba indwara ya malaria ishobora kwiyongera, kuko ubushakashatsi bwakozwe abaturage batarahabwa inzitiramibu, nubwo bwagiye gushyirwa ahagaragara inzitiramibu zaramaze gutangwa. Abaturage bati: “Nta nzitiramubu duheruka” Abaturage banyuranye bo…
SOMA INKURU